Biravugwa ko isaha n’isaha Perezida Kim Jong Un ashobora gupfa

Ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo byatangaje kuri uyu wa Mbere ko umutegetsi w’Ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un ashobora kuba arembye bikomeye ndetse ko ari muri koma ku buryo ngo isaha n’isaha ashobora ko kwitaba Imana.

Bivugwa ko uyu mugabo ubaho mu buzima bukunze kugirwa ibanga rikomeye kuri ubu yaba arwaye bikomeye nyuma y’uko ngo yafashwe n’uburwayi mu ntangiro z’uyu mwaka bukaba busigaye igihe kinini akimara mu bitaro.

Chang Song-min wahoze akora mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Koreya y’Epfo [Kim Dae-jung ] yabwiye itangazamakuru ko ubuzima bwa Perezida Kim Jong Un buri mu kaga ku buryo isaha n’isaha ashobora gupfa.

Ikinyamakuru Times Now kivuga ko kuba Perezida Kim Jong Un aherutse kuzamura mu ntera mushiki we Kim Yong Jong aho yamuhaye ubasha buhanitse bivuze ko ariwe ushobora no kumusimbura.


Kim Jong Un aherutse kuzamura mu ntera mushiki we, Kim Yo Jong bivugisha benshi

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo