Close MORE NEWS Biravugwa ko Sergeant Maj Robert ukekwaho gusambanya umwana yaba yaratorokeye Uganda UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 24-11-2020 saa 10:27' whatsapp Facebook Umuhanzi akaba n’umusikare ufite ipeti rya Sergeant Major [Robert Kabera], ariko wamenyekanye cyane nka Sergeant Robert, uri gushakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare zimukirikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure byatangajwe ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda. Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Itngazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko “Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare [Military Prosecution Department] rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.” Virunga Post yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mugabo yaketse ko ashobora gutabwa muri yombi, yarangiza agahita afata inzira akerekeza i Kagitumba aho bivugwa ko yavuye akanyura mu nzira zitemewe akinjira muri Uganda. Bivugwa ko Sergeant Major Robert uyu mugabo yatorokeye muri Uganda ku Cyumweru mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa yine. Iki kinyamakuru gikunze gutangaza inkuru z’abanyarwanda batorotse igihugu by’umwihariko abakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda bubakeho gushaka guhungabanya umutekano warwo cyanakomoje ku myitwarire yaranze Sergeant Major Robert. Cyavuze ko uyu musirikare yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu buzima bwe bwose nk’Ingabo y’Igihugu, aho abamuzi neza bashimangira ko yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko bikanga. Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda ‘Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda. Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashize yitwa Impanda. N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite. Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. ABAFUNGWA IMINSI 30 Y’AGATEGANYO BAGAHERA MURI GEREZA IMYAKA BATARABURANA, NI UBUTABERA BUBONEYE? UMVA ICYO URUKIKO RW’IKIRENGA N’UBUSHINJACYAHA BABIVUZEHO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Biravugwa ko Sergeant Maj Robert ukekwaho gusambanya umwana yaba yaratorokeye Uganda UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 24-11-2020 saa 10:27' whatsapp Facebook Umuhanzi akaba n’umusikare ufite ipeti rya Sergeant Major [Robert Kabera], ariko wamenyekanye cyane nka Sergeant Robert, uri gushakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare zimukirikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure byatangajwe ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda. Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Itngazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko “Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare [Military Prosecution Department] rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.” Virunga Post yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mugabo yaketse ko ashobora gutabwa muri yombi, yarangiza agahita afata inzira akerekeza i Kagitumba aho bivugwa ko yavuye akanyura mu nzira zitemewe akinjira muri Uganda. Bivugwa ko Sergeant Major Robert uyu mugabo yatorokeye muri Uganda ku Cyumweru mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa yine. Iki kinyamakuru gikunze gutangaza inkuru z’abanyarwanda batorotse igihugu by’umwihariko abakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda bubakeho gushaka guhungabanya umutekano warwo cyanakomoje ku myitwarire yaranze Sergeant Major Robert. Cyavuze ko uyu musirikare yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu buzima bwe bwose nk’Ingabo y’Igihugu, aho abamuzi neza bashimangira ko yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko bikanga. Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda ‘Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda. Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashize yitwa Impanda. N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite. Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. ABAFUNGWA IMINSI 30 Y’AGATEGANYO BAGAHERA MURI GEREZA IMYAKA BATARABURANA, NI UBUTABERA BUBONEYE? UMVA ICYO URUKIKO RW’IKIRENGA N’UBUSHINJACYAHA BABIVUZEHO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika