Birashyize Museveni yemererwa kuzongera kwiyamamariza kuyobora Uganda

Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’Itegeko Nshinga cyo gukuraho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nk’imyaka ntarengwa umuntu aba atacyemerewe kwiyamamariza kuba Perezida.

Bivuze ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 74 y’amavuko, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.

Ku munsi w’ejo ku wa kane, abacamanza bane batoye bashyigikira umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rw’Itegeko Nshinga ujyanye no guhindura Itegeko Nshinga, mu gihe batatu batoye banga uwo mwanzuro.

Mu mwaka wa 2005, Manda ebyiri ntarengwa kuri Perezida zakuweho, byo kwemerera Bwana Museveni kongera kwiyamamaza. Nuko atsindira Manda ya gatanu mu matora yo mu mwaka wa 2016.

Abanenga Bwana Museveni wageze ku butegetsi mu mwaka wa 1986, bavuga ko iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kimufunguriye urubuga rwo kuba yaba Perezida ubuzima bwe bwose.

PNG - 321.1 kb
Perezida Museveni w’imyaka 74 y’amavuko, mbere ntiyari yemerewe kwiyamamaza amaze kurenza imyaka 75 y’amavuko

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo