Close MORE NEWS Birashoboka ko umukandida wigenga yarusha amajwi ishyaka - Munyaneza charles UMUBAVU.com Kuya 15-08-2018 saa 15:43' whatsapp Facebook Mugihe hiryano no hino mu gihugu hakomeje gahunda yo kwiyamamaza kwa bakandida Depite haba abaturuka mu mitwe ya Politike n’amashyaka ndetse n’abakandida bigenga, hari bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Umubavu niba bishoboka ko umukandida w’igenga ashobora kubona amajwi 5% asabwa ngo ajye mu inteko abaturage maze bavuga ko babona bitashoboka ko umukandida wigenga yahatana n’ishyaka kuburyo yarirusha amajwi. Aba baturage bo mumujyi wa Kigali bavuga ko impamvu bitashoboka ko umukandida w’igenga yabona amajwi 5 % asabwa ari uko ahanini umukndida wigenga usanga aba afite amikoro aciriritse . Umwe yagize ati” kuringe mbona bitakoroha bitewe nuko umukandida w’igenga aba afite ubushobozi buciriritse ugereranyije n’ishyaka kuko abarwana shya bakusanya inkunga bigatuma babona amafaranga abafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe umukandida w’igenga ariwe wenyine wishakamo ubushobozi”. Naho mu genziwe nawe yagarutse ku bushobozi aho yavuko uburyo ishyaka ryakoresha mu kwiyamamaza bitandukanye nuburyo umukandida wigenga yakoresha kuko ubushobozi bwabo butandukanye. Ikinyamakuru Umubavu.com cyashatse ku menya niba koko izi mpungenge zagaragajwe n’abaturage arizo maze kivugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’amatora Munyaneza Charles maze we ashimangira ko bishoboka cyane ko Umukandida wigenga yarusha amajwi ishyaka. Yagize ati” Birashoboka ko umukandida wigenga yarusha ishyaka amajwi kuko mu matora aherutse y’umukuru w’igihugu yabaye muri nzeri umwaka ushize 2017 Umukandida wigenga Mpayimana Filippe yarushije amajwi Ishyaka Green Part of Rwanda ryari rihagarariwe na Perezida waryo Dr Frank Habineza”. Mpayimana yabonye 0,72 naho Dr Frank Habineza abona 0,45” Aha niho Munyaneza ashingira avugako ntampungenge yuko umu kandida wigenga yabona ariya majwi 5% asabwa ku girango abe yajya mu nteko. Mu ri ayamatora y’abadepite abakandida bigenga ni 4, Abazatorwa ni abadepite rusange 53, umwe mu bafite ubumuga, abadepite 24 b’abagore bagize 30% ndetse na babiri bahagarariye urubyiruko, bose bakaba 80 bazajya mu Nteko Ishinga mategeko. Amatora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ku matariki 2 ku banyarwanga baba hanze ndetse na tariki 3 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu. Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Birashoboka ko umukandida wigenga yarusha amajwi ishyaka - Munyaneza charles UMUBAVU.com Kuya 15-08-2018 saa 15:43' whatsapp Facebook Mugihe hiryano no hino mu gihugu hakomeje gahunda yo kwiyamamaza kwa bakandida Depite haba abaturuka mu mitwe ya Politike n’amashyaka ndetse n’abakandida bigenga, hari bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Umubavu niba bishoboka ko umukandida w’igenga ashobora kubona amajwi 5% asabwa ngo ajye mu inteko abaturage maze bavuga ko babona bitashoboka ko umukandida wigenga yahatana n’ishyaka kuburyo yarirusha amajwi. Aba baturage bo mumujyi wa Kigali bavuga ko impamvu bitashoboka ko umukandida w’igenga yabona amajwi 5 % asabwa ari uko ahanini umukndida wigenga usanga aba afite amikoro aciriritse . Umwe yagize ati” kuringe mbona bitakoroha bitewe nuko umukandida w’igenga aba afite ubushobozi buciriritse ugereranyije n’ishyaka kuko abarwana shya bakusanya inkunga bigatuma babona amafaranga abafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe umukandida w’igenga ariwe wenyine wishakamo ubushobozi”. Naho mu genziwe nawe yagarutse ku bushobozi aho yavuko uburyo ishyaka ryakoresha mu kwiyamamaza bitandukanye nuburyo umukandida wigenga yakoresha kuko ubushobozi bwabo butandukanye. Ikinyamakuru Umubavu.com cyashatse ku menya niba koko izi mpungenge zagaragajwe n’abaturage arizo maze kivugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’amatora Munyaneza Charles maze we ashimangira ko bishoboka cyane ko Umukandida wigenga yarusha amajwi ishyaka. Yagize ati” Birashoboka ko umukandida wigenga yarusha ishyaka amajwi kuko mu matora aherutse y’umukuru w’igihugu yabaye muri nzeri umwaka ushize 2017 Umukandida wigenga Mpayimana Filippe yarushije amajwi Ishyaka Green Part of Rwanda ryari rihagarariwe na Perezida waryo Dr Frank Habineza”. Mpayimana yabonye 0,72 naho Dr Frank Habineza abona 0,45” Aha niho Munyaneza ashingira avugako ntampungenge yuko umu kandida wigenga yabona ariya majwi 5% asabwa ku girango abe yajya mu nteko. Mu ri ayamatora y’abadepite abakandida bigenga ni 4, Abazatorwa ni abadepite rusange 53, umwe mu bafite ubumuga, abadepite 24 b’abagore bagize 30% ndetse na babiri bahagarariye urubyiruko, bose bakaba 80 bazajya mu Nteko Ishinga mategeko. Amatora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka ku matariki 2 ku banyarwanga baba hanze ndetse na tariki 3 ku banyarwanda bari imbere mu gihugu. Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu