Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Uyu ni umunsi wa 4 w’icyumweru, taliki ya 26 Nzeri 2019. Ni munsi wa 269 w’umwaka, hakaba hasigaye iminsi 96 ngo uyu mwaka urangire.
Bimwe mu branze uyu munsi mu meteka

Mu mwaka wa 1087 : Guillaume II, umwami w’u Bwongereza yambitswe ikamba ry’ubwami

Mu mwaka wa 1143 : Hatowe papa Célestin II.

Mu mwaka wa 1815 : Hashinzwe ihuriro ryiswe Sainte Alliance ryari rigizwe n’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Burusiya.

Mu mwaka wa 1905 : Albert Einstein, umuhanga mu bugenge n’ubutabire w’Umuyahudi yashyize ahagaragara isano rya za rukuruzi (théorie de la relativité restreinte).

Mu mwaka wa 1907 : Nouvelle-Zélande yabaye igihugu kigegwa n’Abongereza.

Mu mwaka wa 1940 : Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Rome-Berlin-Tokyo.

Mu mwaka wa 2002 : Muri Sénégal, ubwato bwarohamye bwa Joola bwahitanye abantu 1 863

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

Mu mwaka wa 1840 : havutse Louis-Olivier Taillon, Minisitiri w’Intebe wa munani wa Canada

Mu mwaka wa 1870 : havutse Christian X, umwami wa Danemark na Islande

Mu mwaka wa 1976: havutse Michael Ballack,umukinnyi w’umupira w’amaguru
ukomoka mu Budage wabaye igihangange ku isi aho yaje kenshi mu bakinnyi beza ku isi.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

Mu mwaka wa 1620 : hatabarutse Taichang, umwami w’abami w’u Bushinwa
Kubafite imyemerere gatulika, uyu munsi kiliziya irizihiza mutagatifu: Côme, Damien, Charles (au Canada), Eusèbe, Gédéon na Nil.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo