Bimwe mu byadindizaga ireme ry’uburezi biri kugenda bibonerwa umuti

Hari ibyemezo bimwe na bimwe mu ishami ry’uburezi mu Rwanda bikomeje guhangayikisha abarezi ndetse n’abanyarwanda muri rusange icyakora igishimishije ni uko bimwe muri byo biri kugenda bonerwa umuti dore ko ari nabyo bitasibye gushyirwa mu majwi mu kudindiza ireme ry’uburezi.

Imwe mu myanzuro yo muri ibyo byemezo yemejwe ndetse inamenyeshwa inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bamwe mu barezi bashimishijwe n’imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama y’Abaminisitiri cyane cyane ijyanye n’uburezi, harimo:

1. Umushahara wa Mwalimu

Umwe mu barimu yabwiye umubavu.com ko hari intambwe iri guterwa kugirango mwalimu akomeze agire ubuzima bwiza.

Inama y’abaminisitiri yavuze ko abarimu bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bagomba kongererwa 10% ku mushahara yahembwaga.

Ni ukuvuga ko umwalimu w’umutangizi mu mashuri abanza (Primary school) ndetse n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye (Secondary) bafite impamyabumenyi y’amashuri y’isumbuye ubundi ahembwa amafaranga ibihumbi mirongo ine n’abine (44,000FRW) y’u Rwanda bivuze ko icumi ku ijana yayo ni 4,400FRW, akaba ariyo aziyongera kuri uwo mushahara.

Ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza yahembwaga 90,000FRW, naho ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza yahembwaga 120,000FRW, ayo niyo azongerwaho 10%.

Bamwe mu barimu bavuze ko icyo cyemezo nubwo kidahagije ariko ni intambwe Leta y’ubumwe iri gutera mu kwita ku buzima bwa mwalimu.

Bagize bati "Nibyo koko birashimishije kuba dukomeje gutekerezwaho ariko haricyakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo mwalimu abeho neza".

2. Impinduka y’ingengabihe y’intangiriro y’amashuri abanza n’ayisumbuye

Iki kibazo cyakomeje kugarukwaho cyane n’abantu batandukanye basaba ko ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye yahindurwa maze igahura niyo mu bihugu biherereye mu karere k’iburasirazuba.

Mu nama y’Umushyikirano ya 2017, Mgr Nzakamwita Servellien yagarutse cyane ku rurimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse anagaruka ku ngengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye idahindurwa ngo ijyane n’iyo mu karere k’iburasirazuba, agaruka ku buryo iyi ngengabihe ishobora kudindiza ireme ry’uburezi kuko abanyeshuri biga mu gihe cy’izuba ibintu bibagora ndetse bikabagiraho ingaruka zikomeye mu mitsindire yabo.

3. Kongerera amashuri nderabarezi (TTCs) ubushobozi

Aya mashuri ajya gushyirwaho yari agamije kuzamurira ubushobozi abarimu ndetse no kugira abarimu b’inararibonye ndetse n’abanyamwuga (Specialistes et Professionels).

Byanateganywaga ko urangije muri TTC arajya ahita akomeza maze akavamo arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza nabwo mu burezi (A1), ikintu cyashimishije benshi ariko kikaba kitari kirashyirwa mu bikorwa kandi kuzamurira ubushobozi aya mashuri nibyo birimo. Guha kandi amahugurwa ahagije abarimu bigisha muri ayo mashuri.

4. Gushimangira Politiki y’uburezi bwihariye ndetse n’ubudaheza (Special education&Inclusive education)

Guverinoma y’ubumwe yatangije izi gahunda zombi kuko nta mwana n’umwe uhejwe mu ishuri uko yaba ameze kose. Ntabwo uburezi bw’u Rwanda burobanura kuko ntawe uhejwe mu kwiga.

Gusa Politiki y’izo gahunda nazo zigomba gushyirwamo imbaraga kuko usanga abana bafite ubumuga hari aho bahezwa mu myigire cyangwa ugasanga batotezwa bityo hakaba hagomba ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abo bana na bo bitabweho.

Hari abandi bakeneye uburezi bwihariye bitewe n’imimere yabo mu rwego rwo kubitaho bigaragara kandi bifatika.

5. Gusuzuma ubumenyi mu rurimi mu nzego z’uburezi

Mu by’ukuri Icyongereza nirwo rurimi rutangwamo amasomo kuva mu Cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza (Upper Primary Level) kugeza muri Kaminuza ndetse n’amashuri makuru.

Iyi gahunda rero igomba gushyirwamo imbaraga abarimu bagahugurwa ndetse bagasuzumwa kugira ngo ireme ry’uburezi rigerweho nta shiti.

Niba Icyongereza ari ururimi rwigishwamo birasaba ko cyitwaho ku rwego rwo hejuru maze abanyeshuri bakumva neza amasomo bigishwa kugira ngo rya reme rigerweho mu buryo bugaragara.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo