Bill Gates yatanze umuburo w’ikindi cyorezo gishobora kuzahaza isi mu bihe biri imbere

Umunyemari akaba na nyiri sosiyete ya Microsoft, Bill Gates, yongeye kuburira isi ko hashobora kuza ikindi cyorezo gishobora kuzahaza isi kurusha Covid-19.

Bill Gates yavuze ko icyorezo gishobora kuza cyazaterwa ahanini, n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iterabwoba rishingiye kugukoresha za virusi karemano zo muri Laboratwari(Bio-terrorism) bidakunze kuvugwaho kandi bihangayikishije.

Haribazwa niba koko iki cyorezo Gates yavuze gishobora kuba mu gihe runaka ariko ahanini bakabiha amahirwe menshi bitewe n’uko uyu mugabo w’imyaka 65 muri 2015 yari yaburiye abantu ko hashobora kuzaza icyorezo kigahitana ababarirwa mu mamiliyoni kandi nyuma y’imyaka itanu hahise hagaragara Covid-19.

Ibi Bill Gates, yabitangaje ubwo yaganiraga na Derek Muller, ufite umuyoboro wa Youtube “Veritasium” ubwo yamubazaga niba hari ikindi cyorezo gishobora gutera Isi.

Gates yagize ati “Icya mbere ni ihindagurika ry’ikirere. Buri mwaka abapfa bashobora kuziyongera kuruta abo twagiye tugira muri iki cyorezo. Hari kandi n’iterabwoba rishingiye kuri virusi karemano(Bio-terrorism). Umuntu ushaka guteza ibyago azarema virusi kandi ibyo bivuze ikiguzi, amahirwe yo guhangana nabyo arenze cyane ibyorezo kamere nk’ibi turimo uyu munsi.”

Bill Gates yavuze ko igiteye ubwoba ari uko Isi ititeguye guhangana n’ibyorezo bishobora kuyizira mu bihe biri imbere.

ABANTU BARASABA KO TOM NDAHRO ATABWA MURI YOMBI || BAHATI,UMWANA WA IDAMANGE BABURIWE IRENGERO

iGIHE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 11-02-2021

Ariko iyo ushaje uba ushaje kweri! Niki gituma bill gates aba pessimiste gutya? Il a eu un passé brillant avec les ordis mais ...