Biden yiseguye ku bw’abasirikare bafotowe basinziriye muri parikingi

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yiseguye ku Banyamerika ku bw’amafoto yakwirakwiye agaragaza abasirikare bari barinze Inteko Ishinga Amategeko, Capitol, basinziriye muri parikingi y’imodoka.

Ayo mafoto yakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye ku wa 21 Mutarama 2021, yagaragazaga abo basirikare bahatirwa kujya gufatira akarukuko aho imodoka ziparika hanze y’iyo nyubako, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bahageze.

Ni amafoto yateje urunturuntu hagati y’abanyapolitiki n’abayobozi batandukanye muri icyo gihugu, bavuga ko bitari bikwiye ko abasirikare babaho batyo kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga; bakaba bahumanywa n’imyuka mibi y’imodoka cyangwa bakanduzanya Coronavirus.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangiye kugaragaza ko bafitiye impuhwe abo basirikare, aho bagiye bavuga ko mu biro byabo cyangwa mu rugo hari aho abo basirikare bashobora kujya bakaruhuk ndetse bakagaburirwa.

Nka Senateri wa South Carolina, Tim Scott yanditse kuri Twitter ati “Abasirikare bacu bakwiye kubahwa ndeste bagakurirwa ingofero ku bwo kurinda Capitol no gushimangira demokarasi muri iki cyumweru. Ubu buzima ntibubakwiriye kandi ntibatekanye. Uyu mwanzuro wo kubacumbikira muri parikingi ukwiye gukosorwa.”

Depite Alexandria Ocasio-Cortez wa New York we yagize ati “Ibiro byanjye biruguruye muri iki cyumweru ku washaka kuharuhukira wo mu ngabo. Tuzahabashyirira n’ibyo kurya mwese kandi.”

Abenshi bagaragaje ko bababajwe cyane n’ayo mafoto, kandi ko abantu bakoze akazi gakomeye ko kurinda umutekano w’iyo nyubako kuva mu byumweru bibiri mbere y’irahira rya Joe Biden batari bakwiye gufatwa batyo.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byavuze ko Perezida Biden ejo ku wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, yahise ahamagara Umuyobozi w’Ibiro Bikuru by’Ingabo amwiseguraho ku bw’ubwo buzima butari bwiza abo basirikare bagaragajwe barimo ndetse amubaza icyakorwa.

Umugore we Jill Biden, we yasuye bamwe muri abo basirikare abashimira ku giti cye, ndetse abajyanira n’impano zirimo n’ibyo kurya.

Abasirikare ibihumbi 25 ni bo boherejwe mu Murwa Mukuru Washington DC kuharindira umutekano kugira ngo hatazagira igihungabanya ibirori by’irahira rya Joe Biden byari biteganyijwe ku wa 20 Mutarama 2021.

Umwanzuro wo kubazana ngo baryamire amajanja wafashwe nyuma y’uko agatsiko k’abambari ba Trump kigabije Capitol kakahateza imvururu zigamije kuburizamo umugambi wo kwemeza Joe Biden nka perezida watsinze amatora.

Nyuma y’iryo sanganya ryo kuwa 6 Mutarama 2021 kandi hakomeje gucaracara amakuru ko hari gupangwa uburyo irahira rya perezida mushya ryazatezwamo akaduruvayo.

Ni muri urwo rwego inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi boherejwe kurinda Capitol, ahagombaga kubera umuhango w’irahira.

Nyuma y’irahira ryabaye ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, abasirikare bakomeje kuharinda. Biravugwa ko abari hagati ya 100 na 200 muri bo basanganywe ubwandu bwa COVID-19, ibishobora kuba byaraturutse kuri uko kuryama muri parikingi.

Itangazo ryasinyweho n’ubuyobozi bw’Igisirikare kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, ryavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo abo basirikare bajyanwe ahantu haboneye bafatira akaruhuko nyuma y’akazi gakomeye bakoze.

Ubwo buyobozi kandi bwavuze ko abo basirikare bari kujyanwa muri hoteli aho baraba bacumbikiwe, ndetse bushimira abagize Inteko Ishinga Amategeko ku bwo kugaragaza impungenge zabo.

New York Times yatangaje ko abagera ku bihumbi 19.000 bazasubizwa mu miryango yabo mu minsi mike iri imbere, hagasigara abasaga ibihumbi 7000.

JPEG - 174.4 kb

BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo