Close MORE NEWS Biden avuga ko azagarura Amerika muri OMS UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-07-2020 saa 12:27' whatsapp Facebook Perezida Donald Trump yateye intambwe ikomeye, mu buryo bw’inyandiko, ku bijyanye na gahunda ye yo gukura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO). Joe Biden bazahangana mu matora mu kwezi kwa cumi na kumwe yahise atangaza ko natorwa icya mbere azakora ari ugusubiza Amerika muri OMS. Mu kwezi kwa Gatanu, Bwana Trump nibwo yari yatangaje ku mugaragaro ko afite gahunda yo gukura Amerika mu bihugu binyamuryango bya OMS. Ayishinja guhinduka igikoresho cy’u Bushinwa no guhishira amakuru ajyanye na Coronavirus mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’iki cyorezo, ibyo OMS n’u Bushinwa bihakana. Nubwo yasabwe n’abarimo ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/UE) kureka iyo gahunda, Bwana Trump yavuze ko bidasubirwaho azakura Amerika muri OMS, inkunga yayigeneraga igashyirwa mu bindi. Yabimenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, nubwo igikorwa cyo gukura Amerika muri OMS gishobora kumara igihe kitari munsi y’umwaka umwe. Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU António Guterres, yemeje ko koko Amerika yamenyesheje ONU ko izikura muri OMS, guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa Karindwi mu mwaka utaha wa 2021. Senateri Robert Menendez, umukuru wo mu ishyaka ry’Abademokarate mu bari mu Kanama k’Ububanyi n’Amahanga, yanditse kuri Twitter ati "Inteko yamenyeshejwe ko Perezida w’Amerika ku mugaragaro yakuye Amerika muri WHO muri iki gihe cy’icyorezo". "Biteye isesemi Abanyamerika, kandi bisize Amerika iri yonyine". Perezida Donald Trump ashinja OMS kuba igikoresho cy’u Bushinwa, ibyo byombi bihakana Umwe mu bategetsi bakuru bo muri leta y’Amerika yabwiye Televiziyo CBS News yo muri icyo gihugu ko Amerika yari yagaragarije OMS amavugurura ishaka ko akorwa ndetse bakabivuganaho, ariko OMS ikanga gukira icyo ibikoraho. Amagambo y’uwo mutegetsi yasubiwemo agira ati "Kubera ko bananiwe [OMS] gukora ayo mavugurura yasabwe kandi acyenewe cyane, uyu munsi [ejo ku wa Kabiri] turacana umubano wacu na bo". Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate uzahatana na Bwana Trump mu matora ya Perezida yo ku kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yanditse kuri Twitter ati "Ku munsi wanjye wa mbere nka Perezida, nzasubira muri WHO ndetse nsubizeho n’ubuyobozi bwacu ku rwego rw’isi". Hari ibyo Amerika isabwa kuzuza Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nyinshi cyane OMS, mu mwaka wa 2019 yayihaye irenga miliyoni 400 z’amadolari, arenga gato 15% by’ingengo y’imari ya OMS yo muri uwo mwaka. Bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika mu mwaka wa 1948, Amerika ishobora kwikura muri OMS ariko igomba kubimenyesha umwaka umwe mbere yaho ndetse ikariha imisanzu yaba itari yariha, nubwo bitazwi niba ibyo Bwana Trump abigenderaho. Bwana Dujarric, wa muvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yashimangiye ko ibyo bikwiye kubahirizwa. Uku kwikura muri OMS bizayigiraho ingaruka mu buryo by’amikoro ndetse no kuri ejo hazaza ha gahunda nyinshi OMS ifite zo guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi no kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus. Gusa hari ibihugu bimwe by’ubukungu bukomeye byiyemeje kuziba icyuho cy’Amerika mu gihe izaba itagitanga umusanzu wayo muri OMS. OMS ni iki andi ni nde uyitera inkunga? Yashinzwe mu mwaka wa 1948, ikaba ifite icyicaro i Genève mu Busuwisi. Ni ryo shami rya ONU ryita ku buzima ku isi; Ifite ibihugu binyamuryango 194, intego yayo ni "uguteza imbere ubuvuzi, gutuma isi igumana ubuzima bwiza no kwita ku bacyeneye ubufasha"; Igira uruhare mu bikorwa byo gukingira (gucandaga mu Kirundi), ubutabazi bwihutirwa mu buvuzi ndetse no kunganira ibihugu mu bikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze; Iterwa inkunga n’umusanzu w’abanyamuryango hagendewe ku bukungu bwa buri gihugu no ku mubare w’abaturage bacyo ndetse hari n’inkunga ibona zitangwa n’abakorerabushake. Joe Biden na Donald Trump bazahatana mu matora mu kwa 11 Abiyomoye kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa bashinze ishyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ibiganza byabo bisize amaraso, ni abanyagitugu: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Biden avuga ko azagarura Amerika muri OMS UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-07-2020 saa 12:27' whatsapp Facebook Perezida Donald Trump yateye intambwe ikomeye, mu buryo bw’inyandiko, ku bijyanye na gahunda ye yo gukura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO). Joe Biden bazahangana mu matora mu kwezi kwa cumi na kumwe yahise atangaza ko natorwa icya mbere azakora ari ugusubiza Amerika muri OMS. Mu kwezi kwa Gatanu, Bwana Trump nibwo yari yatangaje ku mugaragaro ko afite gahunda yo gukura Amerika mu bihugu binyamuryango bya OMS. Ayishinja guhinduka igikoresho cy’u Bushinwa no guhishira amakuru ajyanye na Coronavirus mu Bushinwa mu minsi ya mbere y’iki cyorezo, ibyo OMS n’u Bushinwa bihakana. Nubwo yasabwe n’abarimo ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/UE) kureka iyo gahunda, Bwana Trump yavuze ko bidasubirwaho azakura Amerika muri OMS, inkunga yayigeneraga igashyirwa mu bindi. Yabimenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, nubwo igikorwa cyo gukura Amerika muri OMS gishobora kumara igihe kitari munsi y’umwaka umwe. Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU António Guterres, yemeje ko koko Amerika yamenyesheje ONU ko izikura muri OMS, guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa Karindwi mu mwaka utaha wa 2021. Senateri Robert Menendez, umukuru wo mu ishyaka ry’Abademokarate mu bari mu Kanama k’Ububanyi n’Amahanga, yanditse kuri Twitter ati "Inteko yamenyeshejwe ko Perezida w’Amerika ku mugaragaro yakuye Amerika muri WHO muri iki gihe cy’icyorezo". "Biteye isesemi Abanyamerika, kandi bisize Amerika iri yonyine". Perezida Donald Trump ashinja OMS kuba igikoresho cy’u Bushinwa, ibyo byombi bihakana Umwe mu bategetsi bakuru bo muri leta y’Amerika yabwiye Televiziyo CBS News yo muri icyo gihugu ko Amerika yari yagaragarije OMS amavugurura ishaka ko akorwa ndetse bakabivuganaho, ariko OMS ikanga gukira icyo ibikoraho. Amagambo y’uwo mutegetsi yasubiwemo agira ati "Kubera ko bananiwe [OMS] gukora ayo mavugurura yasabwe kandi acyenewe cyane, uyu munsi [ejo ku wa Kabiri] turacana umubano wacu na bo". Joe Biden, wo mu ishyaka ry’abademokarate uzahatana na Bwana Trump mu matora ya Perezida yo ku kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yanditse kuri Twitter ati "Ku munsi wanjye wa mbere nka Perezida, nzasubira muri WHO ndetse nsubizeho n’ubuyobozi bwacu ku rwego rw’isi". Hari ibyo Amerika isabwa kuzuza Amerika ni cyo gihugu gitera inkungu nyinshi cyane OMS, mu mwaka wa 2019 yayihaye irenga miliyoni 400 z’amadolari, arenga gato 15% by’ingengo y’imari ya OMS yo muri uwo mwaka. Bijyanye n’umwanzuro wafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika mu mwaka wa 1948, Amerika ishobora kwikura muri OMS ariko igomba kubimenyesha umwaka umwe mbere yaho ndetse ikariha imisanzu yaba itari yariha, nubwo bitazwi niba ibyo Bwana Trump abigenderaho. Bwana Dujarric, wa muvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU, yashimangiye ko ibyo bikwiye kubahirizwa. Uku kwikura muri OMS bizayigiraho ingaruka mu buryo by’amikoro ndetse no kuri ejo hazaza ha gahunda nyinshi OMS ifite zo guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi no kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus. Gusa hari ibihugu bimwe by’ubukungu bukomeye byiyemeje kuziba icyuho cy’Amerika mu gihe izaba itagitanga umusanzu wayo muri OMS. OMS ni iki andi ni nde uyitera inkunga? Yashinzwe mu mwaka wa 1948, ikaba ifite icyicaro i Genève mu Busuwisi. Ni ryo shami rya ONU ryita ku buzima ku isi; Ifite ibihugu binyamuryango 194, intego yayo ni "uguteza imbere ubuvuzi, gutuma isi igumana ubuzima bwiza no kwita ku bacyeneye ubufasha"; Igira uruhare mu bikorwa byo gukingira (gucandaga mu Kirundi), ubutabazi bwihutirwa mu buvuzi ndetse no kunganira ibihugu mu bikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze; Iterwa inkunga n’umusanzu w’abanyamuryango hagendewe ku bukungu bwa buri gihugu no ku mubare w’abaturage bacyo ndetse hari n’inkunga ibona zitangwa n’abakorerabushake. Joe Biden na Donald Trump bazahatana mu matora mu kwa 11 Abiyomoye kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa bashinze ishyaka rishya ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ibiganza byabo bisize amaraso, ni abanyagitugu: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika