Bidatomoye Trump yemeye ko yatsinzwe na Joe Biden

Mu mvugo ihishe idatomoye, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku nshuro ya Mbere kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 asa nk’uwemeye ko mukeba we w’umudemokrate, Joe Biden yamutsinze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu byumweru 2 bishize ariko yongeye kuvuga ko atazabyemera ku mugaragaro.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Trump yakomeje kuvuga ko yatsinze kuko amatora yabayemo amanyanga gusa ntiyagaragaza ibimenyetso.

Perezida w’umurepublikani yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden wahoze ari Visi-Perezida wa Obama nubwo ibinyamakuru bimaze icyumweru kirenga bitangaza ko Biden yarengeje amajwi 270 y’intumwa z’abatora asabwa kugira yemezwe ko yatsindiye intebe ya Perezida muri Amerika.

Ku rubuga rwa Twitter, Trump yavuze ati “Yatsinze kuko amajwi yibwe.”, aho yavugaga Biden.

Trump yakomeje avuga ko nta ndorerezi cyangwa abarebera ibarurwa ry’amajwi bemerewe gukurikirana ibarurwa ryayo. Yavuze ko amatora yateguwe na kompanyi yitwa Dominion, yegamiye ku ruhande rw’abatavuga rumwe na we.

Trump yavuze ko atemera ibyayavuyemo kuko ngo yabayemo ubujura ariko kugeza ubu nta bimenyetso bifatika agaragaza uretse kuvuga gusa mu magambo ko ngo yibwe.

Uzabera Biden umuyobozi wa White House, Ron Klain yabwiye Televiziyo NBC ko amagambo Trump atangaza kuri Twitter atazabuza Joe Biden kuba Perezida kuko abanyamerika bamwitoreye.

Abashinzwe amatora mu gihugu babwiye ibinyamakuru ko batarabona ibyemeza ko habaye ubujura mu matora keretse utubazo duto duto twagaragaye ku munsi w’itora no mu kubarura amajwi bitahindura intsinzi ya Biden.

Mu gihe ibirego bya Trump ko yibwe bitegerejwe kumvwa mu nkiko zitandukanye zo muri leta zifite uruhare runini mu majwi, Trump yamaze gutsindwa ku birego bijyanye n’ibarurwa ry’amajwi.

Biden yamaze kubonana n’abajyanama be ku gushinga leta nshya no gutekereza kuri bamwe mu bo bazakorana muri White House. Mu cyumweru gishize, Biden yahisemo Ron Klain ngo azamubere umuyobozi wa White House.


Perezida Trump yemeye ko Biden yamutsinze ariko nyuma y’akanya gato ahita yivuguruza

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo