’Betting’ n’insengero byagarutsweho mu nama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida Kagame, yemerejwemo amabwiriza mashya yo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 hanakomozwa ku bindi bikorwa byari bitarongera gufungura imiryango nk’aho imikino y’amahirwe (Betting) yahawe icyizere cyo gufungura hakanongerwa umubare w’abantu bitabira imihango itandukanye.

Mu bindi byari byitezwe ko bishobora gutekerezwaho muri iyi nama, ni utubari ariko twitwigeze tuvugwaho.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri:

- Insengero zemerewe gukora ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

- Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 75.

- Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yabaye ku wa 12 Ukwakira 2020, yanzuye ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya Kabiri cyabo.

Abaturarwanda bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’.

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo