Besigye yemeje ko atazahatana mu matora ya 2021 muri Uganda

Dr. Kizza Besigye wo mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yabwiye abanyamakuru ko ataziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2021.

Yavugiraga ku biro by’ishyaka rye Forum for Democratic Change (FDC) kuri uyu munsi wa nyuma wo gutangaza uzarihagararira mu matora.

Bwana Besigye wahoze ari umuganga bwite wa Perezida uriho ubu, yahatanye na Yoweri Museveni inshuro enye mu matora kuva mu 2001, hose agatsindwa.

Gusa avuga ko ayo matora yabaga yabayemo uburiganya.

Ibirego yagejeje ku rukiko rw’ikirenga mu 2006 na 2011 nta shingiro byahawe, urukiko rwashimangiye ibyavuye mu matora.

Besigye yari yaririnze gutangaza kumugaragaro niba aziyamamaza, gusa mu minsi ishize yavuze ko igihugu gikwiye gushyigikira umutegetsi wazana impinduka na we azashyigikira.

Biteganyijwe ko uyu munsi ishyaka FDC ntabwo rirahitamo uzarihagararira mu matora ya perezida.

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo