Besigye na Bobi Wine biyunze ngo bahangane na Museveni

Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi bwa Uganda unakomeje kwerekana ko nta wamuhangara, ashobora kuba agiye guhura n’akazi gakomeye nyuma yuko Col Kizza Besigye utarahwemye guhangana na we yiyemeje kunga ubumwe na Robert Kyagulanyi (Bob Wine) kugira ngo bafatanye ndetse bamukure ku butegetsi yagiyeho kuva mu 1986.

Kugeza magingo aya, Col. Dr Kizza Besigye uyoboye abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Robert Kyagulanyi (Bob Wine) mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2020.

Ibi byaje gushoboka nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza Kizza Besigye uhagarariye urugaga rw’amashyaka ya Politike arwanya Leta, People’s Governement ndetse na Robert Kyagulanyi (Bob Wine) uyoboye People Power Movent.

Ikinyamakuru Chimpreports gishimangira ko aba banyapolitiki bombi biyemeje ku ikubiro guhuza intego yo kurushaho gushyira hamwe imbaraga bafite mu rwego rwo guharanira kuvanaho Leta ya Museveni no kuyobora Uganda biciye mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2021.


Kizza Besigye (ibumoso) na Bobi Wine bagiye bahura kenshi ngo bagerageze guhuza umurongo wa politiki

Madame Ingabire Victoire yasatswe, Me Ntaganda ati " Ibi Perezida arabizi?Murashaka kunyica!", n’andi makuru utasanga ahandi ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo