Ben Rutabana wo muri RNC ya Kayumba ngo afungiye neza muri Uganda

Ben Rutabana wagarutsweho cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda no mu Karere mu ntangiro za 2020 byemejwe ko afungiwe muri Uganda n’umuryango we ukaba warasezeranyijwe ko azacungirwa umutekano kugeza asubijwe mu gihugu cye.

Ben Rutabana, usanzwe ari komiseri ushinzwe amahugurwa mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yageze muri Uganda muri Nzeri 2019 ariko kuva icyo gihe amakuru yagiye aba menshi amwe avuga ko yapfuye andi ko afungiwe muri Uganda kugeza nubwo urukiko rwamutumyeho ngo aburane ariko ntiyahagaragara urukiko rwemeza ko atari ku butaka bwa Uganda runavuga ko rushyize akadomo kuri icyo kirego rutazongera kukiburanisha.

Kuri ubu amakuru agezweho ni uko uyu mugabo wamemyekanye cyane mu Rwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 nk’umuhanzi nyuma agahinduka umunyepolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda, afungiwe muri Uganda ahantu hacungiwe umutekano ku buryo budasanzwe.

Ibi byemejwe n’umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu witwa International Relief&Human Right Initiative uvuga ko wakoze iperereza ryayo nyuma yuko Ben Rutaba abuze mu rukiko bamwe bakemeza ko yapfuye.

Uyu muryango uvuga ko mu iperereza ryawo wakoranye n’inzego zitandunkanye za Uganda zirimo izishinzwe iperereza rya gisivile n’irya gisisirikare, Perezidansi n’izindi nzego zikomeye muri iki gihugu ryarangiye rigaragaje ko Ben Rutabana afungiwe muri Uganda. Uyu muryango wizejwe n’abamufunze umutekano wa Ben Rutabana kugeza afunguwe agasubizwa mu gihugu cye.

Ben Rutabana afite ubwenegiugu bubiri burimo ubw’u Rwanda avukamo n’ubw’u Bufaransa yabayemo akiva mu Rwanda.

Uganda ivuga ko yamufashe agikandagiza ikirenge cye muri Uganda ishaka kumubaza impamvu yagendereye icyo gihugu.

Itangazo rya International Relief&Human Right Initiative kuri ben Rutabana:


Kimwe n’abandi bayoboke ba RNC, Ben Rutabana na we ashakishwa na leta y’u Rwanda

Minisitiri Gatete mu iperereza kuri ruswa, Trump ashobora gutabwa muri yombi, umusaza wishwe aragiye inka ze na zo zikaburirwa irengero n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi uretse k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo