Ben Rutabana na we yaba yarafashwe afungiwe mu Rwanda cyangwa yarishwe

Imibereho ya Rutabana Benjamin uzwi cyane nka Ben Rutabana ubu iri kwibazwaho na benshi nyuma yuko amaze igihe ntawe umuca iryera atanavugana n’umuryango we bigakwako nawe yaba yarafashwe kimwe n’abandi benshi bari mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda bamaze iminsi bafatwa bagafungwa abandi bakagwa ku rugamba.

Amakuru avuga ko umuryango w’uyu muhanzi wahindutse umunyepolitiki urwanya leta y’u Rwanda utongeye kumubona kuva yava mu Bubiligi aho asanzwe aba akerekeza muri Uganda aho yavuye yerekeza muri RDC mu ntangiriro za Nzeri.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko byabonye ibaruwa y’abagize umuryango wa Rutabana bandikiye ubuyobozi bwa RNC bubagaragariza impungenge z’ubuzima bw’umuntu wabo.

Iyi baruwa yandikiwe Jérôme Nayigiziki, umuhuza bikorwa wa RNC hari aho bagiraga bati :

“ Twebwe nk’umuryango wa Rutabana n’inshuti ze tubandikiye tubasaba gukora ankete ku ibura rya Rutabana Benjamin n’igaruka rye mu Bubiligi.” Iyi baruwa yanditswe kuwa 2 Ukwakira 2019.

Uyu Rutabana asanzwe ari umuntu wa hafi wa Kayumba Nyamwasa akanaba na musaza wa Adeline Rwigara.

Amakuru avuga ko Rutabana yavuye mu Bubiligi kuwa kane taliki ya 4 Nzeri ava mu Bubiligi yerekeza i Dubai, yavuye i Dubai yerekeza i Kampala aho yageze tali ya 5 Nzeri ahita yereke muri Congo.

Kuva yagera muri Uganda muri Nzeri bivugwa ko Rutabana yari akivugana n’umugorewe Diane Rutabana kugeza taliki 8 ubwo yaburaga.

Itike y’indege yari yaraguze yerekanaga ko Ben Rutabana yakagombye kuba yarasubiye mu Bubiligi taliki ya 19/09 saa 21:30 akagaruka akoresheje indege n’ubundi ya Emirates Airlines, byari biteganyijwe ko agera mu Bubiligi taliki 20 Nzeri saa saba na 25.

Mu ibaruwa yasinyweho n’umugore wa Rutabana n’abandi bo mu muryangowe ntabwo uyu mugabo yigeze ataha kandi ntanuwo bavugana.

“Ntabwo yigeze akora urwo rugendo rugaruka mu Bubiligi kandi nkuko byari bimenyerewe ntakivugana n’umugore we amumenyesha icyateye isubikwa ry’urugendo ndetse na telefoni ye nta muntu uyitaba.” Ibaruwa ikomeza igira iti:

“ Ku italiki yagombaga kugarukiraho umugore wa rutabana yabonye amakuru amubwira ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko aho afunzwe n’abantu bo muri RUD Urunana bakorana na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Mr. Rachidi na Mr. Frank Ntwali.”

Ibi kandi byahuriranye n’ibihe abarwanyi ba RNC muri Congo bahuraga n’ibitero bikomeye byishe benshi mu barwanyi bayo abandi bagafatwa matekwa hakaba hari n’abari kuburanira mu Rwanda.

Iminsi 24 niyo ishize ntawe uzi irengero rya Rutabana ntanuwo bavugana kuri telefoni gusa kuri uyu wa gatanu ku mbuga nkoranyambaga habyukiye amakuru avuga ko aribwo yarasiwe muri Congo.

Ikinyamakuru chimpreports kivuga ko hagati ya taliki 28 Nzeri n’iyambere Ukwakira habaye ibiganiro byinshi hagati y’umuryango wa Rutabana n’abayoboke ba RNC barimo n’abayobozi bayo barimo na Lt. General Kayumba Nyamwasa, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu mutwe Ambasadori Charlotte Mukankusi, komiseri Jean-Paul Turayishimye n’abandi nka Théogène Rutayomba na Rugema Kayumba.

Aba basezeranyije umuryango wa Rutabana ko bagiye kugerageza ibishoboka byose bakavugana na Rutabana ariko ntibyigeze bibakundira.

Mu ibaruwa y’uyu muryango hagaragarmo ko batizeye bamwe mu bayobozi ba RNC.

“ Ibi ni bimwemu bimenyeteso bikomeye byerekana ko RNC cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bazi aho Rutabana ari. Ikindi cyatumye dufata umwanzuro wihuse ni uko RNC bigaragara ko bafite amakuru atandukanye cyangwa bakaba badashaka gutanga amakuru y’ubuzima bwa Rutabana ho aherereye.”

Rutabana Benjamin ni umwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka rya RNC aho afite umwanya wa komiseri ushinzwe iterambere ry’uyu mutwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo