Bemba agiye gusubira muri RDC

Nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Jean Pierre Bemba wahoze ari visi perezida wa Repubulika Iharananira Demokarasi ya Congo (RDC), arateganya gusubira mu gihugu cye mu kwezi gutaha.

Ku wa 8 Kamena 2018, nibwo uru rukiko rwagize umwere Bemba, wari warakatiwe gufungwa imyaka 18. Yahanaguweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Ubuyobozi bwa MLC bwemeje ko Bemba wagizwe umwere mu gihe RDC ikomeje kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, mu kwezi gutaha azaba yahageze.

Umunyabanga mukuru wa MLC, Eve Bazaiba, ku wa Gatatu yavuze ko biteganyijwe ko Bemba wagumye ku buyobozi bw’ishyaka mu gihe cyose yamaze afunzwe azitabira inama rusange yaryo iteganyijwe muri Nyakanga.

Bloomberg dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo hari abakomeje kuvuga ko gutahuka k’uyu mugabo w’imyaka 55 ukunzwe cyane mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bwa Congo bifitanye isano n’amatora, Bazaiba yavuze ko icyo abitekerezaho kizamenyekana muri iriya nama.

Yagize ati “Gahunda za politiki za Jean Pierre Bemba zizamenyekana ku wa 13 Nyakanga nyuma y’inama rusange y’ishyaka.”

Agiye gusubira mu gihugu cye kandi mu gihe hari bamwe mu batavuga rumwe na leta iyobowe na Joseph Kabila utaratangaza uziyamamariza kumusimbura, bamaze kugaragaza ko biteguye guhangana nabo.

Ishyaka rya MLC ritangaza ko abakandida bose barimo Moise Katumbi na Felix Tshisekedi bashobora kwihuriza hamwe n’abandi batavuga rumwe na leta bose mu gushakisha umukandida umwe uzahangana n’ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi.

Bemba uzasomerwa ku wa 4 Nyakanga mu rundi rubanza ashinjwamo kuba yaragize uruhare mu gutuma abatangabuhamya babeshya urukiko, kuri ubu ari kubarizwa mu Bubiligi aho umuryango we usanzwe uba mu gace ka Rhode-Saint-Genese mu Majyepfo ya Bruxelles.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo