Béatrice Munyenyezi  yiregura  avuze  amagambo akomeye   mu rukiko

Béatrice Munyenyezi uherutse koherezwa na Amerika mu Rwanda yabwiye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ko ibyaha bya jenoside aregwa n’ubushinjacyaha atabyemera kuko atari afite imbaraga z’umubiri muri jenoside kandi abamushinja basanze babeshya.

Munyenyezi w’imyaka 51, ashinjwa ibyaha birindwi birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu…

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa gatatu, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bamwunganira batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.

Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n’imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n’uko ubu ari mu rukiko.

Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika .

Bityo bakavuga ko mu rukiko i Kigali yaba agiye kuburanishwa bwa kabiri kandi ku byaha bimwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko za Amerika zohereza Madamu Munyenyezi mu Rwanda, hamwe n’izo kumufunga zose zihari, nk’uko umunyamakuru wa BBC Jean Claude Mwambutsa wari uri mu rukiko abivuga.

Buvuga kandi ko inyandiko yatanzwe na Amerika yerekana ko Munyenyezi yahamijwe icyaha cyo kubeshya atanga amakuru atari yo, bityo ko atahaniwe ibyaha bya jenoside.

Umucamanza yavuze ko inzitizi z’uruhande rwa Munyenyezi zizasuzumirwa rimwe n’ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo kumufunga by’agateganyo.

Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Madamu Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n’abatangabuhamya.

Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi - Sharom Ntahobari - ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.

Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

Béatrice Munyenyezi ashinjwa ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza - cyane cyane abigaga muri kaminuza - abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Yiregura, Munyenyezi yavuze ko nta jambo yari afite i Butare kuko yari mushya muri uwo mujyi avuye iwabo i Byumba, ko yahageze mu kwa karindwi 1993 aje gukora ubukwe kandi atwite inda y’amezi abiri, nyuma akabyara impanga.

Yavuze ko amaze igihe gito abyaye yongeye agatwita, ati: "Nk’umuntu wari ufite abana batoya b’impanga kandi ntwite nari gushobora gute kujya mu bwicanyi kandi nkabuyobora nk’uko babinshinja?"

Yavuze ko kuba yari umukobwa muto, ari mushya muri Butare, atari kujya kuri bariyeri ngo ategeke ko abagore bafatwa ku ngufu, ko ibyo ari ibyahimbwe n’abatangabuhamya, avuga ko na Arusha hari abatahuweho kuvuga ibinyoma.

Ubushinjacyaha buvuga ko kubera ibyaha bikomeye Munyenyezi aregwa yakomeza gufungwa by’agateganyo iperereza rigakomeza.

Abamwunganira bavuze ko kubera ibinyoma byagaragaye mu buhamya bwashingiweho ashinjwa ibyaha yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

Urukiko rwavuze ko kuwa mbere tariki 10 z’uku kwezi kwa gatanu ruzatanga umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n’uruhande rw’uregwa hamwe no ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Pascal Kuya 8-05-2021

Ubwo ubushinjacyaha bwemeye ko abashinja uyu mudamu nta kuri bafite nibamurekure kuko kwibeshya mu butabera bibyara ikosa.

Jojo Kuya 6-05-2021

Ubutabera bwo simbwizeye kuko ubwo uko urubanza ruzarangira byapanzwe cyeraaaa gusa harageze ko abacamanza bacu barekera aho kwisebya bigira nk’abatarize mu by’ukuri. Mujye muhana ubikwiriye murenganure urengana nibwo n’igihugu cyizabona umugisha. Imana yanga Imanza zigoretse

Parfait Kuya 6-05-2021

Abacangamanza bazabitekinika da

Parfait Kuya 6-05-2021

Abacangamanza bazabitekinika da

Kaemaya Muti Kuya 5-05-2021

Nonese konumva uru rubanza Ari urucabana kuko niba ubushinjacyaha bwemerako mubuhamya harimo kwibeshya ubwo ntibisobanuyeko uregwa abeshyerwa? Gusa reka duhange amaso ubutabera bwacu .