Batsinda Vision School yakoze ibirori by’agahebuzo mu gusoza umwaka w’amashuri-Amafoto&Video

Mu gusoza umwaka w’amashuri 2018-2019, ikigo cy’ishuri cya Batsinda Vision School cyakoreye agashya ababyeyi, abanyeshuri n’abashyitsi bari babyitabiriye bakorerwa ibirori bikomeye byari binogeye ijisho.

Muri ibi birori, uhagarariye ababyeyi muri Batsinda Vision School yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’iki kigo cy’ishuri uburyo bagiye bafatanya muri byose mu mwaka w’amashuri 2018-2019.

Umuyobozi uhagarariye amasomo muri Batsinda Vision School, na we yashimiye bikomeye ababyeyi bagize uruhare mu gufasha abana babo bafatanya n’abarezi ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, ibyatumye abana batsinda ku kigero gikomeye berekeza mu byiciri bikurikira.

Umuyobozi wa Batsinda Vision School Ntirenganya Jean Chrysostome na we yunze ku ry’abandi ashimira ababyeyi batasibye gufatanya n’ubuyobozi bw’ikigo bikabahesha umusaruro ufatika, gusa asaba ababyeyi kujya baha abana umwanya bagasubira mu masomo ndetse bakafashwa gukomeza kugira indangagaciro bavomye muri iri shuri.

Batsinda Vision School ni ikigo cy’ishuri giherereye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagali ka Kagugu nko muri Metero 300 uvuye muri Gare ya Batsinda iri mu Murenge wa Kinyinya.

Iki kigo kigisha kuva mu ishuri ry’incuke kugeza mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza kandi imitsindire y’abana mu myaka yose berekeza mu byiciri bikurikiraho, ntishidikanywaho nkuko umuyobozi mukuru w’iki kigo yabigarutseho aganira n’UMUBAVU.

Muri uyu mwaka w’amashuri usojwe, Batsinda Vision School yari ifite abanyeshuri barenga 350 gusa bashaka ko uyu mubare wiyongera by’umwihariko mu mwaka w’amashuri utaha ariko byose bigendeye ku mibare iteganywa na Minisiteri y’Uburezi.

Ubuyobozi bwa Batsinda Vision School burasaba abayeyi (abasanzwe baharerera n’abashya) gutangira bakandikisha abana babo hakiri kare kugira ngo imibare iteganywa na Minisiteri y’Uburezi itazuzura abana babo batariyandikisha.

Muri iyi Video urahasanga n’ibindi byose utabonye mu nkuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Anselme Kuya 12-11-2019

Sha wa munyamukuru we ubariye ayubusa kweli ubuse ntuvuze aho ikigo kiri? higa ba nde? Bigisha iki? Nibindi wakagombye kuvuga nkumunyamwuga ari inkuru yawe iri very very poor kbsa