Bati

Nyuma yuko Leta y’u Rwanda yisubiyeho ku biciro by’ingendo yari yatangaje mu minsi ishize ikabigabanya kubera igitutu cya rubanda, benshi bagaragaje ibyishimo, nubwo hari ibyo bavuga ko bitarakemuka.

Ku itangazo ry’ikigo RURA kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro risubizaho ibiciro uko byari mbere ya Covid-19, umwe yanditse ati "Igitegooooooooooo", undi yanditse ati "Intsinziii".

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, ukuriye ikigo RURA yari yavuze ko ibiciro batangaje ku wa Kane w’icyumweru gishize "babyizeho bihagije" kandi "bitazahinduka".

Marie Claire Umutesi utuye mu Mujyi wa Kigali yabwiye BBC ko "leta yari yirengagije ingorane z’ubukungu abantu barimo kubera icyorezo" igashyiraho ibiciro biri "mu nyungu z’abashoramari".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko guhindura ibi biciro bitewe n’uko "leta itega amatwi abaturage bayo".

Ibiciro byagabanutse ku kigero kigera kuri 30%, icyagabanutseho abategetsi bacyise "inyunganizi ya leta ku muturage".

Umwe mu bashoramari batanga serivisi zo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali utifuje gutangazwa amazina ye, yabwiye BBC ko ibiciro bishya bibashyira mu kaga ko guhomba.

Yagize ati "Inyungu tubona si iyo abantu batekereza, ibi biciro bavuze ni ibyariho mu myaka ibiri ishize, kandi ibintu byarahindutse kuva ubwo kugeza ubu.

"Ahubwo icyo turi kwibaza ni; ese iyo nyunganizi leta yavuze, izayiduha cyangwa izayishyira mu mufuka w’umuturage?"

Bwana Shyaka yanditse kuri Twitter ko leta "yunganira abikorera batanga iyi servisi asaga 20%." Yongeraho ko ati "...abaturage baranyuzwe abikorera barazamutse".

Kuri Twitter, aho inkubiri yo kwamagana ibi biciro yari ikomeye cyane kurusha ahandi, bamwe bashimiye abagize uruhare mu kuvuganira rubanda.

Uwitwa Esther yanditse ati "Mwakoze cyane Primature kutwumva namwe RURA , bikomeze gutyo byose bikorwe mu nyungu z’umuturage, Mme Ingabire Immaculée, Honorable Dr Frank Habineza , Star Clarisse Karasira namwe mwarakoze gufata umwanya mukatuvugira".

Undi yanditse ati "Kare kose se? mwari muziko Covid-19 yatugize abakire? mwari mwakishe peeee"

Undi ati: "Mwiriwe neza @RURA_RWANDA, murasabwa gukora byinshi kugira ngo mugarurirwe icyizere abaturarwanda twabagiriraga. Murakoze!"

Undi witwa Nzitabakuze Tom nawe ati "Ntabwo RURA ibikoze kubwayo, ibikoze kubera igitutu".

Mu gihe bishimiye ko ibiciro byagabanuwe, hari abavuze ko byagabanuka kurushaho kuko mu giciro batanga harimo amafaranga ya ’wireless internet’ mu modoka zibatwara ariko bavuga ko itakibamo.

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo