Close MORE NEWS Batanu bafashwe mpiri mu bagabye igitero I Musanze bagaragajwe-Amafoto UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-10-2019 saa 09:58' whatsapp Facebook Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje abantu batanu bafashwe mpiri mu bikorwa byo guhiga abagizi ba nabi, nyuma yo kugaba igitero ku baturage bakica abasivili 14 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abandi bagakomereka. Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu Gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi baturutse mu mutwe wa FDLR -RUD- Urunana bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 19 mu bagabye igitero mu karere ka Musanze bakica abaturage mu mirenge ya Kinigi na Musanze bishwe abandi 5 bafatwa mpiri. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yashimye abaturage uruhare rukomeye bagize mu gufata aba bagizi ba nabi kuko hari umwe bifatiye ubwabo n’amaboko yabo. Abaturage nibo bagiye berekana aho aba bagizi ba nabi banyuze. Abafashwe bavuga ko baturutse mu mutwe witwa FDLR urunana. Ngo bagiye binjizwa muri uyu mutwe bakuwe muri Uganda bizezwa ko bagiye guhabwa akazi keza bazajya bahembwa mu madorali, bageramo bakababwira ngo hano ugerageje gutoroka aricwa. Izi nyeshyamba zaturutse mu burasirazuba bwa Kongo zishe Abanyarwanda 14 zikomeretsa 18 nk’ uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yahumurije abaturage avuga ko Leta yifatanyije n’ababuze ababo ndetse ko abasize abana Leta izashaka uko ibunganira. Avuga ko aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje amabuye, ibisongo, n’imihoro gusa hari babiri mu barashwe amasasu. Ati “Bano bantu ni abantu b’abagizi ba nabi, ni abantu b’abagome, bishe abaturage. Ntabwo bigeze bajya kwataka ingabo, ntabwo bigeze bajya kwataka izindi nzego z’umutekano”. Gatabazi avuga ko ashimira abafatanyabikorwa by’umwihariko ba mukerarugendo kuko ku wa Gatandatu abagera ku 149 basuye ingagi, bukeye bwaho abanyamahanga bagera kuri 69 basura ingagi. Ati “Ibi byombi no kuba amahoteli abagomba kuyazamo baje bigaraga ko umutekano wifashe neza”. Abaturage na bo bavuga ko umutekano wifashe neza mu bice iki gitero cyagabwemo, bakavuga ko abantu basubiye mu mirimo yabo, abacuruza bagacuruza, abahinga bagahinga. Yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku ki gihe ati “Igihe mubonye umuntu agarutse mwari mumaze igihe mwaramubuze muge mubwira inzego z’umutekano zimubaze aho yabaga”. Abaturage bavuga abenshi mu bishwe ari abageragezaga guhamagara abashinzwe kurinda umutekano w’u Rwanda. Uyu yafashwe n’ abaturage akekwaho kuba mu bagizi ba nabi kuko yajyanye igitoki mu isoko yambaye ibirenge akavuga ko agishakamo ibihumbi 250 Abagabye igitero bari nka 45, abishwe ni 19, batanu bafatwa mpiri abandi baracyashakishwa Itangazo rya Polisi y’u Rwanda Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho amakuru Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY amakuru Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Batanu bafashwe mpiri mu bagabye igitero I Musanze bagaragajwe-Amafoto UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-10-2019 saa 09:58' whatsapp Facebook Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje abantu batanu bafashwe mpiri mu bikorwa byo guhiga abagizi ba nabi, nyuma yo kugaba igitero ku baturage bakica abasivili 14 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abandi bagakomereka. Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu Gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi baturutse mu mutwe wa FDLR -RUD- Urunana bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 19 mu bagabye igitero mu karere ka Musanze bakica abaturage mu mirenge ya Kinigi na Musanze bishwe abandi 5 bafatwa mpiri. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yashimye abaturage uruhare rukomeye bagize mu gufata aba bagizi ba nabi kuko hari umwe bifatiye ubwabo n’amaboko yabo. Abaturage nibo bagiye berekana aho aba bagizi ba nabi banyuze. Abafashwe bavuga ko baturutse mu mutwe witwa FDLR urunana. Ngo bagiye binjizwa muri uyu mutwe bakuwe muri Uganda bizezwa ko bagiye guhabwa akazi keza bazajya bahembwa mu madorali, bageramo bakababwira ngo hano ugerageje gutoroka aricwa. Izi nyeshyamba zaturutse mu burasirazuba bwa Kongo zishe Abanyarwanda 14 zikomeretsa 18 nk’ uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yahumurije abaturage avuga ko Leta yifatanyije n’ababuze ababo ndetse ko abasize abana Leta izashaka uko ibunganira. Avuga ko aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje amabuye, ibisongo, n’imihoro gusa hari babiri mu barashwe amasasu. Ati “Bano bantu ni abantu b’abagizi ba nabi, ni abantu b’abagome, bishe abaturage. Ntabwo bigeze bajya kwataka ingabo, ntabwo bigeze bajya kwataka izindi nzego z’umutekano”. Gatabazi avuga ko ashimira abafatanyabikorwa by’umwihariko ba mukerarugendo kuko ku wa Gatandatu abagera ku 149 basuye ingagi, bukeye bwaho abanyamahanga bagera kuri 69 basura ingagi. Ati “Ibi byombi no kuba amahoteli abagomba kuyazamo baje bigaraga ko umutekano wifashe neza”. Abaturage na bo bavuga ko umutekano wifashe neza mu bice iki gitero cyagabwemo, bakavuga ko abantu basubiye mu mirimo yabo, abacuruza bagacuruza, abahinga bagahinga. Yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku ki gihe ati “Igihe mubonye umuntu agarutse mwari mumaze igihe mwaramubuze muge mubwira inzego z’umutekano zimubaze aho yabaga”. Abaturage bavuga abenshi mu bishwe ari abageragezaga guhamagara abashinzwe kurinda umutekano w’u Rwanda. Uyu yafashwe n’ abaturage akekwaho kuba mu bagizi ba nabi kuko yajyanye igitoki mu isoko yambaye ibirenge akavuga ko agishakamo ibihumbi 250 Abagabye igitero bari nka 45, abishwe ni 19, batanu bafatwa mpiri abandi baracyashakishwa Itangazo rya Polisi y’u Rwanda Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza amakuru Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho amakuru Iperereza kuri Aimable Bayingana weguye ku buyobozi bwa FERWACY amakuru Mu mateka ya Tanzania Perezida yababariye imfungwa nyinshi NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo