Batahuwe bagiye kugurisha inyama z’Imbwa bazita iz’Ihene

Abaturage batatu bo mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bafashwe bakekwaho kubaga Imbwa bakajya kugurisha inyama zayo bavuga ko ari iz’Ihene.

Iriya mbwa babaze, bayiguze n’uwitwa Alexis Gasatsi ku Cyumweru tariki 02 Kanama 2020 iza kuruma umuntu, abayiguze babonye bikomeye barayibaga bajya kuyigurisha nk’aho ari inyama z’ihene ariko abaturage barabavumbura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru yayumvise ariko ataragira icyo abimenyaho kirambuye.

Mu magambo make yagize ati “Nabyumvise ntyo!”

Abafashwe bashaka kugurisha ziriya nyama ni uwitwa Ihimbazwe w’imyaka 20, Yangeneye w’imyaka 22 na Nshimiyimana w’imyaka 27 y’amavuko.

Umuntu warumwe n’iriya mbwa yitwa Dusingizimana akaba yarajyanywe ku bitaro bya Kinazi ngo avurwe.

Kurya imbwa kwa muntu si ukwa none…

Abantu barya imbwa kuva kera. Amateka yerekana ko kuba umuntu yaroroye imbwa mbere y’andi matungo, byaratumye atangira kuyirya mbere.

Mu birwa nka Polynesia bayiriye kuva kera cyane kandi na n’ubu mu bihugu nk’u Bushinwa, Koreya y’Epfo, Vietnam, Nigeria n’u Busuwisi barya imbwa bigatinda.

Muri ibi bihugu akenshi akaboga k’imbwa ntikabura ku isahani.

Muri 2014, abantu bariye imbwa zigera kuri miliyoni 25, gusa hari ahandi ku isi ‘kurya imbwa ari ikizira’.

Mu bihugu biziririza kurya imbwa n’u Rwanda rurimo. Mu Rwanda kirazira kurya imbwa, gusa ntawabura kwibaza impamvu Abanyarwanda baciye umugani ugira uti: “ N’uwarya imbwa yarya inzungu”


Ubusanzwe mu Rwanda kirazira kurya imbwa

Umuvuzi Gakondo avuga ko ngo hari n’abadiyakoni bamusanga akabavura:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo