Basabye ko Obama yasubizwa muri Kenya akanafungwa

Nyuma yuko umwe mu bakomoka mu muryango we agaragaje icyemezo cy’amavuko cyemeza ko yavukiye muri Kenya, Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yasabiwe n’abaturage gusubizwa muri ki gihugu afitemo inkomoko ndetse akanafungwa.

Ni ubusabe Abanyamerika boherereje Donald Trump nyuma y’icyemezo cy’amavuko cyashyizwe hanze n’umwe mu bakomoka mu muryango we witwa Malik Obama, aho ba nyina bombi bava inde imwe .

Obama aabaye Perezida wa mbere w’umwirabura, akanaba Perezida wa 44 mu bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nkuko iki cyemezo cy’amavuko kigaragaza, yavukiye muri Kenya mu bitaro bya Mombasa Coast General mu 1961.

Si inshuro ya mbere umuvandimwe wa Barack Obama, Malik Obama ashyira hanze izi mpapuro z’amavuko agerageza guhangana na we.

Ibi byatumye abatavuga rumwe na Obama basaba Trump ko Obama asubizwa muri Kenya amazina ye agakurwa mu bitabo bya Amerika.

Uwitwa Jonathan Nightfire yagize ati "Barack Obama wiyita ko ari Perezida wa 44 wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavukiye i Mombasa. Akwiye kwoherezwa muri Kenya aho yaturutse".

Ku rundi ruhande hari abavuga ko impapuro z’amavuko ye ari impimbano nta kuri kurimo, Amerika nk’igihugu cy’igihangage, bigoye ko umuntu yabeshya kugera aho yegukanya umwanya wa Perezida.


Umuvandimwe na Barck Obama akunze kumwitendekaho mu bihe bitandukanye

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo