Bareze Leta yabahaye udukingirizo tubatengujha batera akabariro

Abanya Uganda batatu bareze ikigo gishinzwe kugenzura imiti mu gihugu hamwe n’ishyirahamwe Marie Stoppes, babashinja ko babahaye udukingirizo tudakomeye tukabacikiraho bari gutera akabariro bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA, gusama no gutera inda batifuzaga.

Umwe mu bagabo yavuze ko yakoresheje udukingirizo twitwa Life Guard, ariko tukaba twaramucikiyeho mu gihe yarimo akora imibonano mpuzabitsina, byatumye yandura umugera wa SIDA, mu gihe mugenzi we yanduye indwara yitwa blennorragie.

Undi mugore we avuga ko yasamye inda kandi yarakoresheje ako gakingirizo.

Mu Ugushyingo 2019, abategetsi ba Uganda bategetse ko udukingirizo twari tumaze gutangwa incuro ebyiri n’iryo shyirahamwe Marie Stopes Uganda rishinzwe ubuzima ko duhagarikwa.

Urwandiko rw’aba bantu ruvuga ko utwo dukingirizo tutapimwe kugira twemezwe ko twujuje ibisabwa n’amategeko mbere y’uko duhabwa abaturage.

Ishyirahamwe Marie Stoppes ryatanze udukingirizo tungana na miliyoni 2 mu kwezi kumwe mu gihugu.

Muri urwo rubanza, abatanze ikirego basaba ko uruhushya rwo kwinjiza no gutanga utwo dukingirizo ruhagarikwa.

Basaba ko ikigo gishinzwe imiti mu gihugu, ari nacyo gitegetswe gupima imiti yose n’ibindi byose bikoreshwa mu buvuzi imbere y’uko bishyirwa ku isoko, ko cyemera ko cyananiwe mu kazi gishinzwe.

Utwo dukingirizo tungana na miliiyoni twavanywe kw’isoko na leta mu kwa cumi na kumwe 2019, kubera kwamaganwa n’abanya Uganda..

Icyo gihe, ikigo gishinzwe imiti muri Uganda (NDA) cyari giherutse gusohora urwandiko kivuga ko ibipimo byerekana ko "uduce n’ibimenyetso bigaragaza ko utwo dukingirizo dushobora guturika".

Ikibabaje nuko icyo gihe hari bwinshi bwari bumaze kugurishwa,kuko 70% bwonyine ari bwo bwonyine bwavanywe kw’isoko.

Abagabo babiri bareze iri shyirahamwe Marie Stoppes mu rubanza rundi mu kwa kabiri uyu mwaka, basaba indishyi y’akababaro.

BBC

Umuturage wasenyewe ’Bannyahe’ ntiyumva uburyo uvuze nabi Leta amenyekana ariko umuturage wasenyewe ntamenyekane ngo akemurirwe ikibazo, yibaza imiyoborere y’iki gihugu uko imeze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo