Barbara Bush yatumiye abantu 20 gusa mu bukwe bwe

Barbara Pierce Bush, umukobwa wa George W. Bush wabaye Perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyingiwe, ubukwe bwe butahwa n’abantu 20 gusa.

Barbara w’imyaka 36 ku Cyumweru nibwo yashyingiranwe na Craig Coyne, ubukwe bwabo bubera mu mujyi wa Kennebunkport muri leta ya Maine.

Umubyeyi we Bush niwe wamushyikirije Coyne, mu gihe isezerano ryabo ry’ugushyingirwa ryayobowe na nyirasenge Dorothy Bush Koch.

Mu kiganiro na People, Barbara Bush yavuze ko ubukwe bwe bwitabiriwe n’abatumirwa 20 bo mu miryango yabo ya hafi gusa.

Ati “ Iteka twahoranye inyota yo gukora ubukwe bworoheje turi kumwe n’umuryango wacu gusa.”

Ababyeyi be George na Laura Bush bashyize hanze amafoto atandukanye y’ubukwe bw’umukobwa wabo, agaragaramo sekuru George H.W. Bush nawe wayoboye Amerika, impanga ye Jenna Jenna Bush Hager n’umugabo we n’abana babo babiri.

Abinyujije kuri Instagram, George W.Bush yashyize hanze ifoto iherekejwe n’amagambo agaragaza ko atewe ishema n’umukobwa we, kandi ahuje ubutwara na nyina Barbara Bush banitiranwa.

Ati “Barbara n’izina ry’umugore wihariye kandi w’umunyembaraga, ibi kandi nibyo kuko yihariye kandi afite imbaraga. Njye na Laura Bush dutewe ishema n’umukobwa wacu w’igikundiro, umunyembaraga n’umunyabwenge. Tunejejwe kandi no kwakira Craig Coyne mu muryango.”

Barbara Pierce Bush uri mu bashinze Umuryango Global Health Corps (GHC), utegura abayobozi b’ejo hazaza mu nzego z’ubuzima ukaba ukorera no mu Rwanda yashyingiwe yambaye ikanzu ya Vera Wang.

Yari yambaye kandi umurimbo wo ku kaboko sekuru yahaye nyirakuru Barbara Bush witabye Imana muri Mata, n’amaherena yatijwe n’impanga ye Jenna.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
cadette Kuya 18-10-2018

ububukwe ni bwiza