Baratabariza abantu  babo bajyanywe n’imodoka  bivugwa ko ari iya RIB

Umuturage utuye mu Karere ka Rubavu utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we avuga ko abo abantu bo mu muryango we bari ufungiwe urumogi nyuma ku rukiko rwa Gisenyi tariki 6 Mata 2021 rutekega ko barekurwa by’agateganyo ndetse bagahita barekurwa nyuma imodoka bivugwa ko ari iy’Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) ibajyana ahantu hatazwi.

Mu kiganiro yahaye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,avuga ko umunsi aba bantu bagombaga kurekurwa bahise bitegura kujya kubafata ngo bakigerayo bahansanze imodoka bavuga ko ari iya RIB maze ifata abari barekuwe irabapakira ibajyana ahantu hatazwi nyuma yo kubasinyisha ku nyandiko zemeza ko barekuwe.

Akomeza avuga ko aba bantu bafunzwe bazira urumogi kandi ntaho bahuriye na rwo kuko ngo barusanze mu nzu y’umuntu we wahise atorotse maze aba bafungwa ntakimenyetso.

Ati’’Buri wese bagiye bamusanga mu mirimo arimo , bakamubwira bati’ngwino tugende atazi icyo bamujyaniye’’

Nyiri uru rumogi ntabwo yigeze afatwa ati’’ ntabwo tuzi ahantu yahungiye , bagiye bafata inshuti ze ngo nazo zibirimo kandi mu by’ukuri nta bimenyetso bifatika bafite ’’

Avuga ko impungenge bafite ari uko batabona abantu babo kandi urukiko rwari rwabarekuye by’agateganyo ati’’Imiryango yabo twari tubakeneye ariko ntabwo twababonye ’’

Akomeza avuga ko nta muntu urabaha amakuru y’aho baherereye ndetse ngo iyo bageze muri RIB babasubiza ko badashinzwe kumenya niba abantu batashye ngo mu gihe ababibonye bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iri mu mujyi wa Rubavu bemeza ko imodoka ya RIB ariyo yabatwaye ahantu kugeza ubu hatazwi.

Abanjyanywe ni Rukundo Jean Claude,Habumugisha Claude n’uwitwa Jado bose bari bafunguwe by’agateganyo n’urukiko rwa Gisenyi.
Asoza asaba umuyobozi wa RIB muri aka gace ko yakora akazi ashinzwe kuko mu bajyanywe harimo n’abafite abo bagomba kwitaho.

Ubunganira mu mategeko yabwiye Umubavu tv Online na Umubavu.com ko atavuga ko abakiriya be bafunze kuko ari ibintu umuntu atabona uko abisobanura .Ashimangira ko abakiriya be ntaho bahuriye n’urumogi rwasanzwe mu nzu y’uwahunze ari nacyo urukiko rwagendeyeho rubarekura.

Akomeza avuga ko amakuru yamenye ari uko umushinjacyaha yahise ajurira icyemezo cy’urukiko kirekura aba bantu gusa ngo igiteye inkeke ni uko babajije baciye mu nzira soze ariko ntibamenye aho bafungiye.

Uwaduhaye amakuru avuga ko biteganyijwe ko aba bantu bazaburana tariki 23 Mata 2021 gusa kugeza ubu batazi aho baherereye.

Umubavu Tv Online na Umubavu.com twagerageje kuvugisha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri iki kibazo maze Umuvugizi w’uru Rwego , Dr Murangira Thierry atubwira ko bagiye kubikurikirana .

Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana.......





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
alias Kuya 20-04-2021

hhh! Ejo bazavugako biyahuye!

alias Kuya 20-04-2021

hhh! Ejo bazavugako biyahuye!

-xxxx- Kuya 17-04-2021

Njye numva ibi bintu bidakwiye kuba mu Rwanda rwacu abayobozi bakora akazi nabi bene aka kageni bajye babanyuzaho ikinyafu bakanguke bareke kubangamira ituze ry’abanyarwanda peee!!!!
Biteye isoni ku gihugu cyacu tuziko gifite amahoro abantu bakanyuza abandi gutyo ni nabyo bihita biha icyuho inyangarwanda zikavuga ko abantu bakandamijwe

-xxxx- Kuya 17-04-2021

Njye numva ibi bintu bidakwiye kuba mu Rwanda rwacu abayobozi bakora akazi nabi bene aka kageni bajye babanyuzaho ikinyafu bakanguke bareke kubangamira ituze ry’abanyarwanda peee!!!!
Biteye isoni ku gihugu cyacu tuziko gifite amahoro abantu bakanyuza abandi gutyo ni nabyo bihita biha icyuho inyangarwanda zikavuga ko abantu bakandamijwe