Barasaniye hafi ya White House Trump asohorwa mu kiganiro igitaraganya

Urwego rw’ibanga rwasohoye igitaraganya Perezida Donald Trump wa Amerika mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’amasasu yarasiwe hanze y’ibiro bye White House.

Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Bwana Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba Bwana Trump yumvikanye avuga ngo "Oh" na "Ni ibiki biri kuba?". White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye ejo ku wa Mbere.

Hashize iminota icyenda, Bwana Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyaye, ruvuga ko hari "umukozi mu nzego z’umutekano warasanye" ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

Uru rwego rwagize ruti "Umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro", rwongeraho ko "muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese".

Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko "mu byo yumvise", uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda.

Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi.

Ati "Wasanga ntaho bihuriye nanjye".


Umukozi w’urwo rwego rw’ibanga yazamutse aho Bwana Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera bahita bamujyana

Bwana Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda.

Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba.

Bwana Trump aramusubiza ati "Urabona mfite ubwoba?"

Yongeraho ati "Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabaye ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa.

"Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka".

Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ’Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

Abandi bategetsi basohowe muri iki kigani barimo Minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

Ibiro Ntaramakuru bya Amerika bivugwa ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane.

Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo