Barafinda yahishuye uburyo yashimuswe agafungirwa mu isanduku y’abapfu-Video

Perezida w’ishyaka RUDA ritaremerwa mu Rwanda, umunyamategeko waryo, akaba n’uwaritangije nkuko abyivugira, yahishuye uburyo yashimuswe akagera aho afungirwa mu isanduku y’abapfuye ariko kubw’amahirwe ntapfe.

Mu kiganiro kirambuye Barafinda yagiranye n’UMUBAVU, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kwibaza aho abantu bari batuye i Rusororo ahubatse Ingoro y’icyicaro cya FPR Inkotanyi bagiye nyuma yo gusenyerwa, abasenyewe ku Muhima, mu Kiyovu cy’abakene n’ibindi.

Yagarutse kandi ku ishimutwa rye inshuro avuga ko ari eshanu zose yitirira RIB gusa yo ikabihakana.

Ashingiye ku byamubayeho ubwo yashimutwaga, Barafinda kandi yishinganishije avuga ko aramutse agize icyo aba, byazaba ibibazo bikomeye.

Ati "Bazimenye n’abana babo n’ababakomokaho,... ni bwo bahita bamenya ngo aba-RUDA ni bantu ki, abanyarwanda ni bantu ki, inshuti z’abanyarwanda ni bantu ki...mbaye mbaburiye".

Byose n’ibindi udasomye mu nkuru Barafinda yabivugiye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo