Barafinda arishinganishije, nibatavuga bakabapfuka iminwa burundi-Video

Perezida w’ishyaka RUDA ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Barafinda Sekikubo Fred uherutse kugarurwa mu rugo rwe na RIB imukuye mu Bitaro by’i Ndera aho yari yamujyanye ivuga ko igiye kumusuzumisha ngo niba nta ndwara zo mu mutwe yaba afite, avuga ko yishinganisha ngo yewe no mu miryango mpuzamahanga kugira ngo ibikorwa yakorewe hatazagira n’uhirahira akongera kubimukorera dore ko akomeza gushimangira ko ngo atarwaye ntacyo yavuzwaga.

Mu kiganiro Barafinda yagiranye n’UMUBAVU nyuma gato yuko afungurwa, yavuze ko nubwo yaba arwaye atavuzwa n’abo yise ’abakeba’ kandi umuryango we uhari.

Yagize ati "Mukeba wanjye ntabwo ari we wari kujya kumvuza, ntabwo bishoboka...".

Byumve muri iki kiganiro cya mbere Barafinda yagiranye n’UMUBAVU:

Muri iki kiganiro kandi yagarutse ku kuba ngo yarajyanywe i Ndera n’abakeba anongera gushimangira ko ngo atarwaye, ati "Kuri jye yari Gereza, kuko sinari ndwaye ngo nagiye kuvurwa, jye najyanyweyo na bakeba banjye, aba-RIB, bankuye iwanjye mu rugo banyerekeza iwabo kuri Headquarter ya Kimihurura bankurayo babona kunjyanayo kuri uwo munsi...".

Barafinda yakomoje ku buzima yari abayemo i Ndera avuga ko bwari ubuzima bukomeye ndetse bugoranye ashingiye ku bikorwa yakorerwagayo buri kwezi aterwa inshinge mu buryo avuga ko ari ku ngufu.

Ati "Ariko ibintu naboneyeyo, ni ukuvuga ubuzima bwanjye nabayeho bwari bukomeye bwari bugoranye...".

Ku wa 16 Nyakanga 2020, nibwo Barafinda yagaruwe mu rugo iwe na RIB ari na yo yari yamujyanye i Ndera aho yamaze amezi atanu arenzeho iminsi itanu (kuva ku wa 12 Gashyantare 2020 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2020).

Barafinda ntiyumva uburyo ubwo RIB yamukuraga mu rugo iwe byakwirakwijwe mu binyamakuru bitandukanye, nyamara yagarurwa mu rugo iwe bimwe mu binyamakuru byirukiye kwankika bikaruca bikarumira.

Ati "Ko bandekuye noneho baje kuntora ngo bakangarura mu rugo ko batongeye ngo babitere mu bitangazamakuru nkuko babiteye mu bitangazamakuru banjyana, aho naho harimo akabazo...".

Avuga ko aho yabaga i Ndera yitwaraga neza kugira ngo atagira icyo yangiza, ati "Nifataga neza, nitwaraga neza kugira ngo ntagira ibyo nangiza kuko icyambaho cyose cyaba ari amateka".

Avuga ko yakurikiraniraga hafi ngo arebe ibyo bakorera i Ndera, ati "Nanjye nabakurikiranagaho ibyo bikorwa ndebe ni ibiki bihakorerwa, bakora ibiki, ndemera nditanga nkuko Yesu yitanze akemera kujya ku musaraba kandi yashoboraga kuhikura, najye ni muri urwo rwego nashoboye kwihangana icyo gihe cyose".

Yongera gushimangira ko atari arwaye, ati "Nkuko mwari mubizi sinari ndwaye kuva na mbere kandi sinigeze ndwaraho kuva mu bwana, ibyo bibazo byo mu mutwe ntibindanga ahubwo nashoboye gutahurayo byinshi, ni ho bakinira Politiki...".

Akomeza ati "Bashatse kuhakinira Politiki yo kuhanjyana kugira ngo bampohotere bityo rero banyandikishirize amateka atari meza ariko ibyo byose ni impfabusa Imana yabitesheje agaciro ntabwo byafata".

Barafinda abasaba ngo kwigira Politiki nziza ku ba-RUDA, ati "Jye mbasaba ko bakwiga Politiki nziza bayigiye ku ba-RUDA".

Aho Barafinda yabaga yita muri ’Gereza’ ngo bamuzaniraga ibyo kurya bakanahakorera isuku. ati "Iyo Gereza rero nabaga narahawe icyumba nafungiranwemo nabagamo banzaniraga ibyo kurya, barabitekaga, bakagikorera isuku bakahakoropa jye muri makeya nkiberaho gutyo ntegereza kurya no kuntera inshinge no kuza gukoropa aho nabaga, bahakoraga isuku pe kugira ngo ngire ubuzima bwiza".

Barafinda avuga ko ngo bamutegetse ko n’ubundi nyuma y’ukwezi agomba kujya asubira i Ndera kwiteza inshinge, ati "Na n’ubu bantegetse ngo buri kwezi nzage nsubirayo kwiteza urushinge, ngo na none buri byumweru bibiri njye nsubirayo ngo bandebe".

Ntiyumva neza ikigamijwe kuri ibi yategetswe, ati "Niba ari ukundeba kugira ngo barebe ko ngihari ntatorotse, kugira ngo ntatoroka, wenda ni yo mabwiriza RIB yabahaye kuko babanje kunkura mu nama aho, baje kunjyana barambwira ngo nsohoke babanza kubivuganaho, ubwo urumva babanje kubigambanaho kugira ngo njye mpora nitaba ahongahjo aho kwitaba RIB, urumva aho kwitaba RIB njye mpora nitaba hariya".

Barafinda yaboneyeho kwishinganisha, ati "Ndishinganisha, mbonereho umwanya, kwishinganisha kugira ngo bino bikorwa umunyapolitiki mwiza w’amahoro Barafinda Sekikubo Fred nkomeje gukorerwa batazongera no guhirahira babinkorera, ndishinganisha mu miryango mpuzamahanga yaba iya CARAES y’i Ndera mu Rwanda igira mpuzamahanga iba mu Bubiligi, ni myinshi, Boss wayo ko tudakeneye kongera kuhatwarwa".

Avuga ko i Ndera atari urubuga rwa Politiki cyangwa Gereza ngo keretse niba yarabayeyo, ati "Si ikibuga cya Politiki bajya gukiniramo Politiki yabo, nta nubwo ari urukiko keretse niba barayigize Gereza, bisobanuke ko atari aho bavurira abantu ahubwo bajyanayo abantu bakabitirira...bagatekinika ko bagiye kubavura kandi batarwaye".

Barafinda avuga ko hari abantu bamusangaga i Ndera bakamwihanganisha batangarira kuba yarahajyanywe babyita akarengane, ati "Kubera iki baguhohoteye bakuzana hano kandi utari umurwayi, icyo cyarabababaje bose bahoraga babimbwira".

Abajijwe niba kujyanwa i Ndera byaba bifitanye isano no kuba akora Politiki, Barafinda ati "Yeee birumvikana, ni cyo gusa, ni Politiki nkora. kuki batari baranjyanye ntarakora Politiki bakanjyana nkoze Politiki maze gutanga Kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu wigenda 2017!".

Muri iki kiganiro yagarutse ku kuba yarafungiwe inzira ijya iwe mu rugo, kuba yari amaze imyaka n’imyaka atagira umuriro w’amashanyarazi mku rugo iwe nk’abandi, kuba atagira amazi, akavuga ko byose ari impamvu za Politiki, ati "Ni ikibazo kiri Political, ni Political issue".

Abajijwe icyakorwa ngo akarengane avuga yakorewe ajyanwa i Ndera gashire, ati "Ni Dialogue and consesus binyuze mu biganiro twicaye ku meza tukaganira n’abo bose bafite ubwoba bwanjye, nkabategeka ibyo bagomba kubahiriza".

Barafinda yasoje ikiganiro ashimira byimazeyo ikinyamakuru UMUBAVU anaboneraho gutuma umunyamakuru kuzamusuhuriza n’abandi banyamakuru baba abakorera ibitangazamakuru bitandukanye.

Yaboneyeho kandi gusaba abantu kuvuga ngo kuko nibavuga, ibyo bavuga ari byo bizavamo ibisubizo, ati "Abantu bavuge kuko nibavuga, ibyo bavuga ni byo bizavamo ibisubizo byabo, nibatavuga bakabapfuka iminwa burundu na bo ntibazabona igisubizo, intore zizaganya!".

Barafinda Sekikubo Fred yamenyekanye cyane mu Rwanda kimwe no hanze yarwo ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora yabaye mu 2017 ahagarariye ishyaka rye rya RUDA, gusa icyo gihe ntibyamukundiye kuko Komisiyo y’amatora mu Rwanda yavuze ko yasanze atujuje ibisabwa.

Iyumvire Barafinda mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo