Banze ko nkuramo ibintu banturaho igikuta-Bamusenyeye inzu anabikuramo ubumuga-Video

Mutabaruka Sarathiel wari utuye mu Mudugudu w’Urugwiro mu Kagali ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko ari mu basenyewe inzu muri gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali uvuga ko ari ugukiza ubuzima bw’abatuye mu bishanga ibiza bishobora kubibasira, gusa bo bakavuga ko uburyo bimuwemo butanoze kuko abenshi ntaho kwimukira bafite n’imiryango yabo.

Ubwo umunyamakuru w’UMUBAVU yasangaga Mutabaruka Sarathiel mu itongo ry’aho yari atuye, yamubwiye ibyamubayeho asenyerwa by’umwihariko we akaba yarabikuyemo ubumuga nkuko yabivuze dore ko yanagaragaje impapuro zo kwa muganga aho ngo basanze yaravunitse umugongo.

UMUBAVU umusanga mu itongo, Mutabaruka Sarathiel yagize ati "Aha hari iwange, nari mfite ibyangombwa nasorera Leta, umunsi w’ejo bagiye kuza baza batanaduteguje kandi nubwo batari banaduteguje, burya ntabwo ari ngombwa ngo basenyere umuntu narindi yuko bari baduhaye ibyangombwa by’ubutaka tunasora".

Yakomeje ati "Ubu mfite ibyangombwa kandi nanasoreraga Leta, ejo mbabwiye ngo nkuremo ibintu, banga ko nkuramo ibintu, banturaho igikuta ku buryo ejo niriwe kwa muganga n’ubu narakomeretse n’amafoto yo kwa muganga muri Radio ndayafite (yayeretse umunyamakuru n’aho afite ibikomere hose)".

Avuga ko yabuze aho yerekeza abana be akanibaza aho azakura amafaranga yo kubarihira amashuri kuko yafashwaga n’amazu yari afite.

Yakomoje no ku byo Perezida Kagame yavuze byo kwimura abaturage bafite aho babajyanye, ngo gusa ntibabyitaho, ati "...ni umubyeyi mwiza (avuga Perezida Kagame) kandi twishimira, ubwo rero yari yababwiye ati ’mujye mwimura umuntu ku bafite ibyangombwa, mubimure mufite aho mubajyana ariko ibyongibyo ntabwo babikurikiza".

Ubwo UMUBAVU wamusuraga, wasanze yaraye mu gishanga, ati "Naraye hano mu gishanga, naraye hano mu matongo y’aho badusenyeye, kurya ni ikibazo kandi utuzu ni two twavagamo Minerval z’abana, mbese ni bwo buzima twari dufite, ubu rero bigaragare ngo ubuzima burarangiye, ubuzima burahagaze kabisa".

Uyumugabo wakomerekeye mu kumusenyera, avuga ko nta kintu babahaye ubwo basenyerwaga nubwo avuga ko hari ibihumbi 40 bahaye umugore we bityo ngo akabona bitavamo amafaranga y’ishuri y’abana, kurya no gukodesha inzu".

Avuga ko kuva yakomerekera, nta wamujyanye no kwa muganga, yasobanuye uburyo yakomeretse agira ati "Nari ndi gusohora ibintu, mbisohoye bahita bahirika igikuta kingwa hejuru, bantwaye ndi nk’umurambo niriwe kwa muganga bansizemo n’ibiki byose, ndifuza ko bagomba kunshakira inzu bakampa ingurane y’ubutaka nari naguze...banyubakiye inzu byaba byiza, ni cyo nifuza".

Nubwo ubuyobozi buvuga ko hagamijwe kubakiza ibiza, Sarathiel ntiyemeranya na bo, ati "None se ko wowe wageze ahangaha hari imvura wahabonye, nta mvura ntayo, ahubwo urareba twabigendeyemo, ni nko kuduhohotera kabisa".

Ngo we hari n’abamubwiye ngo iyo apfa, ati "Baranambwiye ngo iyo mpfa bikagira inzira...ngo kuba nkiriho ntacyo bivuze".

Mutabaruka Sarathiel afite abana batandatu n’umudamu we, avuga ko ubu bari kurara mu gishanga bose kuko ntaho afite ho kuberekeza.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo