Banze gusora ngo Imana ntibyemera none baciwe akayabo k’ibirarane

Abavandimwe b’Abakirisitu bo muri Australia banze gutanga umusoro ku nyungu bavuga ko binyuranyije n’ubushake bw’Imana, ubu baciwe arenga Miliyoni ebyiri z’amadorari ya Australia (ni angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 400 by’amadorari ya Amerika).

Rembertus Cornelis Beerepoot na mushiki we Fanny Alida Beerepoot, b’ahitwa Tasmania muri Australia, banze gutanga umusoro ku nyungu kuva mu 2011.

Isambu n’ibikorwa by’ubworozi byabo byarafashwe bigurishwa n’ubuyobozi bw’aho batuye mu 2017 nyuma yo kwanga gusora ibirarane by’imyaka irindwi.

Alida Beerepoot yabwiye urukiko ati "Nta kintu dutunze kuko turi abayo [Imana]".

Aba bavandimwe, ejo ku wa Gatatu bagiye mu rukiko rw’ikirenga rwa Tasmania, nyuma yo kutishyura amadorari 930,000 y’imisoro ku nyungu n’ibindi bihano bahawe mu 2017 nk’uko bivugwa na ABC News.

Cornelis Beerepoot yavuze ko itegeko ry’Imana ari ryo tegeko ry’ikirenga ku butaka bwabo kandi ko gutegeka abantu gusora ari ugusuzugura Imana ariyo ibatunze, igikorwa ngo kizana imivumo…mu buryo bw’amapfa n’ubugumba.

Igitangazamakuru ABC News cyo muri Australia gisubiramo amagambo ya Cornelis agira ati "Kuvana ibyacu n’icyizere cyacu ku Mana tukabiha Commonwealth bisobanuye kugumuka ku Mana, bityo ni ukwica itegeko rya mbere ryayo".

Mu mwanzuro we, umucamanza Stephen Holt yavuze ko nubwo abona aba bavandimwe bakomeye ku kwemera kwabo, ariko nta n’umurongo wa Bibiliya ushimangira ingingo yabo.

Yagize ati "Uko mbyumva, ni uko Bibiliya ivuga ko iby’abantu n’iby’Imana bikorwa mu buryo butandukanye n’ahantu hatandukanye".

Urukiko rwategetse Cornelis Beerepoot kwishyura Miliyoni 1,7 y’amadorari ya Australia naho Alida Beerepoot akishyura Miliyoni 1,16 z’amadorari ya Australia.

Aya yose akaba akubiyemo ibirarane by’imisoro ku nyungu banze kwishyura, ibihano, inyungu z’iriya misoro, amagarama y’urubanza n’inyandiko z’urukiko.


Rembertus Cornelis Beerepoot (ibumoso) na mushiki we Fanny Alida Beerepoot (ubanza iburyo) basohotse mu rukiko rwa Tasmania





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo