Close MORE NEWS Bangui: Hashyizweho ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 15 UMUBAVU.com Umubavu Kuya 22-01-2021 saa 13:57' whatsapp Facebook Igihugu cya Centrafrica (Central African Republic) cyashyizeho ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 15, bizafasha ingabo gushakisha inyeshyamba zaba zihishe mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Bangui. Mu nama yiga kuri iki gihugu, uhagarariye ibikorwa bya MINUSCA yasabye UN kongera ingabo zayo n’ibikoresho muri kiriya gihugu no kongerera igihe iz’u Rwanda 300 zavuye muri Sudan y’Epfo. Ingabo z’u Rwanda 300 zavuye muri Sudan y’Epfo zasabiwe kongererwa igihe zifatanya na MINUSCA. BBC ivuga ko iriya minsi 15 izafasha ubuyobozi kuba bwafata uwo bukeka ko ari inyeshyamba cyangwa akorana na zo bidasabye inyandiko y’Ubushinjacyaha imuta muri yombi. Inyeshyamba zirwanya Ubutegetsi buriho zigenzura igice kinini cy’igihugu zisaba ko Perezida Faustin-Archange Touadéra watsinze amatora yabaye tariki 27 Ukuboza 2020 kwegura. Aba barwanyi bishyize hamwe mu mutwe witwa CPC baheruka kugaba igitero mu nkengero za Bangui ariko bakomwa imbere n’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA. Mankeur Ndiaye yasabye UN kongera ingabo n’ibikoresho Mu nama yahuje intumwa za Centrafrica ndetse n’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi, uhagarariye UN muri kiriya gihugu, Mankeur Ndiaye yasabye ko hongerwa ingabo n’ibikoresho. Urubuga rwa UN ruvuga ko ku wa Kane tariki 21 Mutarama 2021, Mankeur Ndiaye yavuze ko ingabo z’u Rwanda zavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo zikoherezwa muri Centrafrica kongerera imbaraga izihasanzwe, zongereye morale n’ubushobozi bw’izindi ngabo. Yasabye ko ziriya ngabo zongererwa igihe mu butumwa zoherejwemo. Ati “Niba ibyo dusaba bidahawe agaciro, ibikorwa by’ubutumwa cyane by’umwihariko ingabo, bizaba kugerageza kwirwanaho. Nyamara ingabo zoherejwe ahantu hatandukanye kandi kure, icyo byatweretse ni uko ingabo zifite uburyo buke bwo kugira icyo zikora, kandi ntabwo twakwira igihugu cyose kubera ubunini bwacyo.” Mankeur Ndiaye yongeyeho ati “Ubu bushobozi buke, tubura indege nto za drones, kajugujugu z’intambara zakoreshwa n’umutwe w’ingabo udasanzwe, ibi bitugiraho ingaruka mu gutabara mu buryo bwihuse.” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrica, Charles-Armel Doubane yasabye Akanama gashinzwe umutekano ka UN gukuraho ibihano byafatiwe kiriya gihugu mu bijyanye no kugura intwaro zikomeye. Avuga ko byaciye intege cyane ingabo za Leta zitwa FACA. Uburusiya n’Ubushinwa biri ku ruhande rwa Centrafrica, ariko ibihugu by’I Burayi na America bikagaragaza impungenge ko hari intwaro zaguzwe ziburirwa irengero aho zari zibitse, bigakekwa ko mu gisirikare imbere harimo abashobora gutuma intwaro zigera mu maboko y’inyeshyamba. Mankeur NDiaye yasabye ko igihugu cya Centrafrica kiva mu bibazo kirimo bya politiki binyuze mu nzira y’ibiganiro, avuga ko Perezida uheruka gutorwa Faustin-Archange Touadéra afitiye akamaro abatuye kiriya gihugu bose. BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA Source:BBC Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Bangui: Hashyizweho ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 15 UMUBAVU.com Umubavu Kuya 22-01-2021 saa 13:57' whatsapp Facebook Igihugu cya Centrafrica (Central African Republic) cyashyizeho ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 15, bizafasha ingabo gushakisha inyeshyamba zaba zihishe mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Bangui. Mu nama yiga kuri iki gihugu, uhagarariye ibikorwa bya MINUSCA yasabye UN kongera ingabo zayo n’ibikoresho muri kiriya gihugu no kongerera igihe iz’u Rwanda 300 zavuye muri Sudan y’Epfo. Ingabo z’u Rwanda 300 zavuye muri Sudan y’Epfo zasabiwe kongererwa igihe zifatanya na MINUSCA. BBC ivuga ko iriya minsi 15 izafasha ubuyobozi kuba bwafata uwo bukeka ko ari inyeshyamba cyangwa akorana na zo bidasabye inyandiko y’Ubushinjacyaha imuta muri yombi. Inyeshyamba zirwanya Ubutegetsi buriho zigenzura igice kinini cy’igihugu zisaba ko Perezida Faustin-Archange Touadéra watsinze amatora yabaye tariki 27 Ukuboza 2020 kwegura. Aba barwanyi bishyize hamwe mu mutwe witwa CPC baheruka kugaba igitero mu nkengero za Bangui ariko bakomwa imbere n’ingabo za UN ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA. Mankeur Ndiaye yasabye UN kongera ingabo n’ibikoresho Mu nama yahuje intumwa za Centrafrica ndetse n’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi, uhagarariye UN muri kiriya gihugu, Mankeur Ndiaye yasabye ko hongerwa ingabo n’ibikoresho. Urubuga rwa UN ruvuga ko ku wa Kane tariki 21 Mutarama 2021, Mankeur Ndiaye yavuze ko ingabo z’u Rwanda zavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo zikoherezwa muri Centrafrica kongerera imbaraga izihasanzwe, zongereye morale n’ubushobozi bw’izindi ngabo. Yasabye ko ziriya ngabo zongererwa igihe mu butumwa zoherejwemo. Ati “Niba ibyo dusaba bidahawe agaciro, ibikorwa by’ubutumwa cyane by’umwihariko ingabo, bizaba kugerageza kwirwanaho. Nyamara ingabo zoherejwe ahantu hatandukanye kandi kure, icyo byatweretse ni uko ingabo zifite uburyo buke bwo kugira icyo zikora, kandi ntabwo twakwira igihugu cyose kubera ubunini bwacyo.” Mankeur Ndiaye yongeyeho ati “Ubu bushobozi buke, tubura indege nto za drones, kajugujugu z’intambara zakoreshwa n’umutwe w’ingabo udasanzwe, ibi bitugiraho ingaruka mu gutabara mu buryo bwihuse.” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrica, Charles-Armel Doubane yasabye Akanama gashinzwe umutekano ka UN gukuraho ibihano byafatiwe kiriya gihugu mu bijyanye no kugura intwaro zikomeye. Avuga ko byaciye intege cyane ingabo za Leta zitwa FACA. Uburusiya n’Ubushinwa biri ku ruhande rwa Centrafrica, ariko ibihugu by’I Burayi na America bikagaragaza impungenge ko hari intwaro zaguzwe ziburirwa irengero aho zari zibitse, bigakekwa ko mu gisirikare imbere harimo abashobora gutuma intwaro zigera mu maboko y’inyeshyamba. Mankeur NDiaye yasabye ko igihugu cya Centrafrica kiva mu bibazo kirimo bya politiki binyuze mu nzira y’ibiganiro, avuga ko Perezida uheruka gutorwa Faustin-Archange Touadéra afitiye akamaro abatuye kiriya gihugu bose. BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA Source:BBC Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi