Bangladesh: Umubyeyi wari umaze ukwezi abyaye umwana, yibarutse impanga

Arifa Sultana, afite imyaka 20, muri Gashyantare yabyaye umwana, hashize iminsi 26 yongeye kujyanwa ku bindi bitaro nyuma yo kumva aribwa mu nda.

Abaganga basanze uyu mugore agitwite abana b’impanga bahita bamubaga byihutirwa.

Impanga ze zavuye mu nda ye zifite ubuzima bwiza ndetse nyuma y’igihe gito asezererwa kwa muganga nta kibazo afite.

Amakuru y’ibyabaye kuri uyu mugore yatangaje benshi. Sultana, atuye mu cyaro mu gihugu cya Bangladesh, yabyariye umwana we wa mbere ku bitaro byitwa Khulna Medical College Hospital mu Karere ka Khulna.

Nyuma y’iminsi 26 abyaye yumvise aribwa mu nda ajyanwa ku bitaro byitwa Ad-din Hospital mu Karere ka Jessore tariki 21 Werurwe nk’uko byemezwa na Dr Sheila Poddar, inzobere mu kuvura abagore yabitangarije BBC.

Gusa hari ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse ko uyu mugore yabyaye ziriya mpanga tariki 22 Werurwe.

Dr Sheila Poddar yatangarije BBC ati “Umurwayi akihagera twamushyizeho ibyuma byumva urusaku rwo mu nda, dusanga atwite impanga. Yongeraho ati “Byaradutangaje cyane, nta na rimwe nari narabibonye mbere.”

Nta mpamvu izwi yateye uyu mugore kujya kwivuza ku bindi bitaro bitandukanye n’ibyo yabyariyeho mbere.

Dr Poddar, avuga ko Sultana n’umugabo we bakennye cyane ngo ntabwo mbere yari yasuzumwe na biriya byuma kabuhariwe byumva urusaku rwo mu nda.

Avuga ko uyu mugore yagiye kwivuza atazi ko yaba afite abandi bana mu nda.

Ati “Twaramubaze tumubyaza abana babiri umuhungu n’umukobwa.”

Uyu mugore yamaze iminsi ine kwa muganga kuko yasezerewe tariki 25 Werurwe kandi we n’impanga ze bari bameze neza.

Uyu muganga yagize ati “Abana bameze neza, na we ameze neza. Ndishimye cyane kuba byose byaragenze neza.”

Inzobere mu byo kuvura abagore mu gihugu cya Singapore ivuga ko kuba umugore yagira nyababyeyi ebyiri ari ibintu bibaho cyane kuruta uko abantu babitekereza.

Dr Christopher Ng yabwiye BBC ati “Igihe ugiye kwisuzumisha hakiri kare biba byoroshye kumenya niba umugore afite nyababyeyi ebyiri. Ariko biragaragara ko bariya batuye mu cyaro, ntihabayeho kubasuzuma hakoreshejwe ibyuma kabuhariwe.”

PNG - 404.3 kb
Impanga zavutse nyuma y’iminsi 26 undi mwana abyawe na nyina abaganga basanze nta kibazo cy’ubuzima zifite

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo