Hari urubyiruko ngo rutamenya imikoreshereze y’amafaranga agenerwa kuruteza imbere

Ibi bintu ngo bituma iterambere ryabo ridindira, kandi byakabaye bitezwa imbere n’ayo mafaranga.

Abavuga ibi ni bamwe mu rubyiruko bahagarariye abandi bavuga ko nubwo hari amafaranga aba yaragenewe ibikorwa biteza imbere bagenzi babo rimwe na rimwe usanga batamenya imikoreshereze yayo mafaranga, ibintu bituma iterambere ryabo ridindira kandi byakabaye bitezwa imbere n’ayo mafaranga, abo twaganiriye na bo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda mu ishami rishinzwe imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu, Musiime Fred, avuga ko bidakwiye gukoresha nabi amafaranga yagenewe urubyiruko ashimira intambwe bamaze gutera mu kumenya gukurikirana ibibagenewe asaba ababa bakoresha nabi ayo mafaranga ko bakurikiranwa.

Urubyiruko n’imabaraga z’igihugu za none h’ejo hazaza mu gihe rutitaweho byagira ingaruka ku iterambere ry’ahazaza heza h’igihugu, ni mu gihe imibare yerekana ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abagituye.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
MUTUYIMANA Lydia Kuya 8-02-2020

Kubera urukundo u Rwanda rukunda urubyiruko bitewe n’icyizere babafitiye cyo kubaka igihugu uyu munsi ,ejo no hirya y’ejo ,ntabwo ubuyobozi bwakwemerera uwo ari we wese wakoresha nabi umutungo wagenewe gufasha urubyiruko.
Buri mwaka mu Rwanda haba ibikorwa byo gushaka ba rwiyemezamirimo bahiga abandi kugira ngo ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko babashe kubafasha kwiteza imbere,kuva ku Mudugudu kugera ju rwego rw’Igihugu inzego z’urubyiruko zirubakitse ,ni mu rwego rwo kugira ngo ibikorerwa urubyiruko n’ibikorwa n’urubyiruko bigende neza.
Leta yadushyiriyeho ikigega BDF n’ubundi buryo bwadufasha twebwe urubyiruko kwiteza inbere ahubwo twihutire kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Iyi nkuru rero sinibwira ko ari impamo pe .
Ni ikinyoma.
Hagize aho byagaragara ,uwabikora yabibazwa n’inzego zibishinzwe.
Sinabura kwibutsa abafatanyabikorwa dukorana nk’urubyiruko ko bagomba kwegera inzego ziduhagarariye zirimo urubyiruko twitoreye bakabaha amakuru y’impamo.
Bakadufasha kwesa imihigo kuko twebwe nk’urubyiruko dufite imihigo igamije kuduteza imbere ,guteza imbere Igihugu duhiga buri mwaka.
Murakoze