Bamwe mu baturage bashyize mu majwi ‘Yora Kashi’ ya Airtel-Tigo bayita imitwe

Nyuma y’uko Airtel na Tigo Rwanda bihindutse ikigo kimwe cy’itumanaho, abakoresha iyi mirongo yombi bagiye gutsindira agera kuri Miliyoni 20 z’Amanyarwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Yora Kashi’.

Muri ubu bukangurambaga bamwe mu bakoresha Airtel –Tigo, bagize amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi mu gihe cy’amezi atatu nyamara kandi ku rundi ruhande hari bamwe mu banyarwanda babyise ubutekamutwe.

Abaganiriye n’Umubavu.com bavuze ko ibi bitari amahirwe ahubwo ari uburyo bwo gucuruza gusa bakabona amafaranga menshi nyamara bo bagahembwa make ndetse ngo hakaba harimo no kuba bagendera ku kimenyane cyane.

Iradukunda Dalia waganiriye n’Umubavu.com yavuze ko mu by’ukuri we atabibona nk’amahirwe cyangwa iminsi mikuru AirtelTigo iba ihaye abakiriya bayo ahubwo ari ukubaka/kubarya amafaranga mu buryo bw’ubwenge.

Mu magambo ye Dalia yagize ati “Njyewe ntabwo mbibona nk’amahirwe ahubwo buriya ni uburyo bwo kuturya amafaranga kandi mu bwenge kuko ibaze niba abantu Miliyoni ugenda ubaka 150 buri munsi ibaze ayo mafaranga kandi hakaba hari uhora akina ariko ntibamuhamagare, ibi ntawamenya da!”

Undi musore utashatse ko izina rye rivugwa yagize ati “Njyewe narabikinnye kandi buri munsi pe, nshobora kuba narakoresheje amafaranga nk’ibihumbi mirongo itanu ariko habe na rimwe bampamagaye, buriya ni ubwenge kabisa”.

Kuri uyu munsi tariki ya 21 Ukuboza 2018 ubwo Airtel-Tigo yasozaga iki gikorwa cya ‘Yora Kashi’ ihemba abegukanye igihembo nyamukuru, abanyamakuru benshi bashatse kubaza amafaranga yaba yarungutswe kuri Airtel ariko bimwa igisubizo ndetse bagerageje no kubaza abatsinze amafaranga baba barakoresheje nabwo bimwa uburenganzira bwo kubitangaza.

Muri ubu bukangurambaga hakaba haratsinze abantu basaga 226 barimo 180 batsindiye ibihembo by’umunsi bingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu, barimo 24 batsindiye ibihembo by’icyumweru bingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe, barimo 20 batsindiye ibihembo bya Special Weekend batsindiye amafaranga ari mu Gasanduku k’amafaranga (Cash Box).

Uyu munsi ubwo hasozwaga iyi gahunda hakaba hahembwe abanyamahirwe 2 batsindiye igihembo gikuru cya Miliyoni 20 aribo Iradukunda Ornella wo mu karere ka Kicukiro ndetse na Ngayabahunga Jean Bosco wo mu karere ka Rulindo.

Nubwo bitangazwa ko aba bakiriya batsindiye aya mafaranga ariko bahabwaga kimwe cya kabiri andi bakayayora, nyamara Airtel-Tigo yatangarije abanyamakuru ko abatsindiye aya mafaranga ibihumbi Magana atanu ari ijana na Mirongo inani (180) gusa nta na rimwe abayoye bigeze bayayora yose kuko bahabwaga igihe noneho bakayora ayo bashoboye mu gihe kingana n’umunota.

Ubwo baganiraga na Airtel, abatsindiye igihembo nyamukuru barimo Ornella yavuze ko yishimiye ayo mafaranga ndetse agiye kuyakoresha akomeza umushinga we w’inzu naho Jean Bosco wakoraga mu cyayi nawe avuga ko anezerewe kuko agiye kuyakoresha aba umu Ajenti wa Tigo Cash na Airtel Money.

Isesengura ry’umunyamakuru

Mu byo Airtel yatangaje yavugaga ko abantu batsindiye amafaranga ariko mu mibare batanze nta muntu n’umwe wayatsindiye kuko bandikaga ko umuntu yatsindiye amafaranga runaka akaba ari nayo batanga ariko nta na rimwe yigeze atsindirwa, bikaba bigaragara ko babeshye itangazamakuru.

Na none kandi bavuze ko byibuze buri munyarwanda ufite nomero ya Airtel-Tigo yaba yarakinnye inshuro zirenga imwe, dufatiye ku nshuro 3 buri muntu yaba yarakinnye turasanga Airtel-Tigo yaba yarinjije asaga 2,250,000,000Frws mu gihe nyamara waba uvuze ko iki gikorwa cyakozwe umunsi umwe nyamara cyarakozwe mu minsi 90.

Reka turebere hamwe niba Airtel-Tigo yarahembye abantu bakinye iminsi yose ayo yabahembye.

Abantu 180*500000Frws (atarigeze ahabwa umuntu n’umwe) angana na 90,000,000 Frws.

Abantu 24 na bo bivugwa ko batsindiye Miliyoni nyamara nta n’umwe wayitwaye na bo babeshyewe ko bose batsindiye 24,000,000Frws.

Ufashe aya yose ugakuramo ayasiraraga ni bo ubonako batsindiye ayo muri Box, aya yose wongereho Miliyoni 20 cyari cyo gihembo nyamukuru urasanga Airtel-Tigo yarahembye 134,000,000Frws. Byumvikane ko ayo bayoraga yabaga ari mu yo bahembye.

Nufata abantu bakinnye tugakuramo ayo bahembye turasanga Airtel-Tigo yarungutse akayabo ka 2,116,000,000Frws nubwo idashaka kubigaragariza itangazamakuru nkuko yagiye yanga gusubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Andi makuru tukibashakira ni uko Airtel-Tigo yaba yarafashe amasimukadi ikayabarura ho abantu hanyuma ikayabaha kugira ngo ngo ikunde irushe abakiriya indi Sosiyete bahanganye, tukaba kukiyakurikirana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mug Kuya 25-12-2018

Ayamasociete yitumanaho nabajura KBS MTN yo icoupa reson amafaranga bakayajyana airter- Tigo NATO buriya sibintu nimitwe bisubireho

mug Kuya 25-12-2018

Ayamasociete yitumanaho nabajura KBS MTN yo icoupa reson amafaranga bakayajyana airter- Tigo NATO buriya sibintu nimitwe bisubireho

Joe Kuya 22-12-2018

Air tel -Tigo ni abatekamutwe ndetse ni barusahurira mu nduru! Mwakoze cyane kuvuga ko babeshye abanyarwanda.Gusa iruta MTN yiba amafaranga y’aba client ntana Promotion yakoze. Iyo MTN ishaka amafaranga ihita iyakata ku matelephone y’aba Clients uko bishakiye.ugasanga 5000 warufite yose bayatwaye kandi wayakojeje.