Bamwe mu basenyewe ’Bannyahe’ mu byishimo bicagase abandi mu gahinda

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bari batuye mu gace k’akajagari kazwi cyane nka ’Bannyahe’ by’umwihariko mu Mudugudu wa Kangondo ya II, bari mu byishimo bicagase nyuma yuko abasenyewe mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka bahawe amafaranga y’amezi abiri yo gukodesha aho kuba mu gihe abasenyewe mu mpera za 2019 bo batahanye agahinda kuko bo nta kintu bahawe bakibaza impamvu bita kuri bamwe abandi bakabareka kandi bose bafite igenagaciro ry’imitungo yabo.

Aba baturage baravuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwari bwabatumyeho ngo baganire ku kibazo cyabo cy’ingurane y’imitungo yabo n’amafaranga yo gukodesherezwa aho kuba bacumbikiye imiryango mu gihe batarabona ingurane, ibiganiro bikaba nta gisubizo kirambye byagezeho uretse guha bamwe ubukode bw’amezi abiri abandi bakizezwa ubuvugizi gusa.

Bamwe muri aba baturage baganiriye n’UMUBAVU baravuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwabateranyije n’abasanzwe babacumbikiye kuko ngo ubu bazi ko bose batahanye amafaranga kandi yahawe bamwe, abasenyewe 2019 bavuga ko bafitiwe ibirarane by’amezi atanu yose y’ubukode. .

Umwe ati "Twebwe nta mafaranga baduhaye batubwiye ko twe ngo dutegereza kuri 28 Nzeri kandi barimo n’ayo atanu bataduhaye (avuga amezi 5 y’ibirarane byubukode) noneho arangije ajya mu itangazamakuru avuga yuko amafaranga amaze guhabwa abaturage, ba nyiri amazu ati ’rero amafaranga mwayabonye ntabwo muri butugarukire mu mazu mutatwishuye’ bati ’amafaranga turi kubyumva ku maradiyo ko mwamaze kuyabona’".

Undi yavuze ko bari bazi ko bagiye guhabwa amafaranga ariko agatungurwa nuko nta kintu bamwe bahawe, ati "Twari tuzi ko bagiye kuduha amafaranga yacu Leta yatwambuye, none nta kintu baduhaye!".

Abasenyewe mu mwaka ushize wa 2019, badatahanye ifaranga na rimwe babwiwe n’ubuyobozi bw’Umurenge ko ngo bagiye gukorerwa ubuvugizi bakazahabwa igisubizo ku wa 28 Nzeri 2020.

Aba baturage icyo bahurizaho ni uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo nkuko igaragara ku igenagaciro bafite ngo aho kujya bahora birukanka ku buyobozi ntibunabahe igisubizo kirambye.

Hari n’ababwiye UMUBAVU ko kubera akababaro bamaranye igihe ko kutagira aho bacumbikira imiryango yabo, n’amafaranga yo gukodesherezwa aho kuba bacumbitse yarorera bagahabwa ingurane ikwiriye bityo ikibazo kigakemuka bagakomeza ubuzima busanzwe no kongera kwiyubaka.

Ku ruhande rw’ababonye amafaranga y’ubukode bw’amezi abiri (abasenyewe muri Werurwe 2020), babwiye UMUBAVU ko nubwo hari icyo babonye, ari ibyishimo bicagase kuko ikibazo kitakemutse cyane ko ngo ku bijyanye no guhabwa ingurane y’ibyabo nta gisubizo gifatika babihaweho uretse kubwirwa ibyo bita ibisanzwe ko bari gukorerwa ubuvugizi.

Itegeko ryo mu 2015 ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda riteganya ko umuntu yimurwa ahawe ingurane ikwiye kandi yumvikanyweho.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) iherutse kumurika ibyavuye mu bushakashatsi yakoze hagati ya Werurwe na Kanama 2020 bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, ubu bushakashatsi bukaba bwarasanze 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe 29,4% bo bimurwa nta kintu bahawe.

Ku bw’ibyo, Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo.

Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi.


Abasenyewe i Nyarutarama muri Kangondo ya II mu kiganiro n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, ikiganiro cyarimo n’inzego z’umutekano

UMVA IKIGANIRO BAMWE MU BATURAGE BA ’BANNYAHE’ BAGIRANYE N’UMUBAVU NYUMA YO GUTAHA AMARA MASA MU GIHE ABANDI BABONYE UBUKODE BW’AMEZI ABIRI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo