Bamwe mu barimu baravuga ko gahunda yo gusoma ibitabo ku bana izatanga umusaruro

Nyuma y’imyaka 3 hatangijwe gahunda yo gushishikariza abana bo mu mashuri kugira umuco wo gusoma no kwandika, bamwe mu barezi bavuga ko igenda itanga umusaruro mu gufasha abana kumenya gusoma no kunguka ubumenyi.

Iyi gahunda n’ababyeyi bavuga ko bayishyigikiye kuko ijijura abana babo.

Gahunda yo gutoza abana bato gusoma no kubikunda, Minisiteri y’Uburezi iyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo mu ihuriro rya soma Rwanda iterwa inkunga na USAID Soma umenye.

Bamwe mu barezi bo mu Karere ka Huye bavuga ko kuva iyi gahunda yatangira hari icyo byongereye kuri aba bana.

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bemeza ko Kugira ngo umwana arusheho kugira umuhate wo gusoma ndetse no kwiyungura ubumenyi mu rurimi runaka ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare bamuha umwanya agasubira mu masomo rimwe na rimwe yewe bakanamufasha.

Aha niho Muhire Cassien umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ahera avuga ko ababyeyi badakwiye guhora bahugiye mu mirimo yabo ngo birengagize gufasha abana babo mu gihe basubiramo amasomo.

Gusoma ibitabo ni kimwe mu byagura imitekerereze y’umuntu by’umwihariko abana bakiri bato biga mu mashuri.

Iyi gahunda yo gutoza abana bakiri bato kumenya gusoma yiswe ’Soma Rwanda’, yatangiye mu mwaka wa 2017 mu rwego guhangana n’ikibazo cy’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma ndetse no kwandika, itangizwa n’ihuriro rya soma Rwanda riterwa inkunga na USAID Soma umenye ku bufatanye na Ministeri y’Uburezi.


Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo