Bamwe mu banyamadini barifuza guhagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko

Abanyamadini nka bamwe mu bahura n’imbaga y’abantu babigisha ijambo ry’Imana, bavuga ko bibafasha kumenya n’ibibazo bafite ku bw’ibyo ngo amadini n’amatorero aramutse agize uyahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko yafatanyiriza hamwe n’abandi bayigize gushaka icyateza imbere umunyarwanda.

Ignace Musosonera, ni umupasiteri mu itorero rya EAR uyobora Paruwasi ya Musha mu karere ka Huye. Avuga ko we aramutse anihuriye na Nyakubahwa Perezida wa Repbulika y’u Rwanda Paul Kagame yabimusaba.

Ati:” Urabona nk’abadepite, abasenateri harimo abafite ibyiciro bahagarariye nk’abafite ubumuga, urubyiruko, amashuri makuru na za kaminuza, kubwanjye ngize amahirwe yo guhura na Perezida namugezaho ikifuzo cy’uko natwe amadini n’amatorero dukwiye guhagararirwa.”

Uyu mupasiteri akomeza avuga ko ngo nko ku rwego rw’umurenge bagira uhagarariye amadini n’amatorero, mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa n’akarere bakamugira, ariko byagera ku rwego rw’igihugu nko mu badepite no mu basenateri nti bagire ubuhagarariye.

Ati:” Amadini n’amatorero aramutse ahagarariwe, nayo yarushaho gutanga ibitekerezo mu byemezo bibafatwa nko gushishikariza abantu gutanga mituweri, ahanini nitwe tubikora, n’ibindi biteza imbere umunyarwanda.”

Musenyeri mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda uyobora Diyosezi ya Butare, Nathan Kamusiime Gasatura we avuga ko kuba amadini n’amatorero atagira uyahagarariye mu nteko isihingamategeko umutwe w’abadepite cyangwa uwa Sena byatinze.

Yagize ati:” Nibaza ko byatinze. Mu zindi nzego ubona ko amadini n’amatorero bayazirikana kandi bakayifasha mu bukangurambaga runaka, kuki bigera hari hao akaigizwayo?”

Musenyeri Nathan Kamusiime Gasatura akomeza avuga ko, nk’ibyayeho byo gufunga insengero baba barabitanzeho ibitekerezo.

Ati:” Leta yabonaga ko zimwe ziteza umutekano mucye, tubaye dufite uduhagarariye leta yari kubimunyuzaho akabitugezaho tukabyikorera bikagabanya ibyagiye mu gufunga ziriya nsngero. Kugirango umuntu yigirire ikizere ni uko umuha ikizere.

Njyewe ndabishyigikiye kandi ni mu ntora kuba umusenateri nditeguye.”
Yongeyeho ati:”ukuri ni uko. Hari ibintu byinshi byazamuka bikubaka igihugu cyacu kandi mu buryo bw’ubufatanye nta guhondagurana kurimo cyangwa gupingana, kumva umuntu avuga ngo bariya ni abanyedini?

Ariko bwacya nkashishikariza akakristo bakubaka ibyumaba by’amashuri, bakarwanya nyakatsi, bagatanga mituweri, ubu turho turarwanya Epatite C, urumva rero tubonye uduhagarariye byaba ari nko gutiza umurindi abari basanzwe bakora ibyiza (Motivation).”

Kugira ngo umuntu atorerwe kuba cyangwa agirwe Umusenateri, agomba kuba ari Umunyarwanda w’indakemwa kandi w’inararibonye; afite nibura impamyabumenyi ihanitse cyangwa ihwanye na yo cyangwa yarakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa mu bikorera, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki kandi afite nibura imyaka 40 y’amavuko.

Agomba kandi kuba atarakatiwe ku buryo budasubirwaho igihano cy’iremezo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu kitahanaguweho n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurwabusembwa.

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na 1 847 609 Frw, yongerwaho 250 000 Frw y’icumbi buri kwezi; 50 000 Frw ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa na 35 400Frw buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya internet igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26, mu gihe abadepite bo baba ari 80. Abasenateri baratorwa 14 , abandi 12 bagashyirwaho n’izindi nzego.

Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.)

Abandi 4 na bo bashyirwaho mu bihe bitandukanye bikozwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Byo Kuya 28-09-2019

Eugene mugabe,umenya urumuswape none kuba urumupasitoro bikubuza gushaka amafranga ,cyangwa guharanira rubanda,banza unoze imyandikire y,ikinyarwanda

Mucyo Kuya 27-09-2019

Nanjye ndabona bidakwiye nonese abari mu nteko ntibagira amadini basengeramo kandi nzi ko bahagarariye inyungu z’abanyarwanda bose muri rusange, amadini ndumva atari icyiciro cyihariye nkurubyiruko ...Bagume bakorere Imana bavuga niba bataryarya . Ndabona BESHOP cyangwa Reverand ntacyo bakongera mu nteko ishinga amategeko yacu.Iyo hari aho bakenewe mu gutanga ibitekerezo in any task force nzi ko badahezwa,so nibakomeze bakorere Imana yabo.

Eugene Mugabe Kuya 26-09-2019

Kuruhande rwanjye ndabona ataribyo.izo ninyungu zigushaka money!!! Abashomba nimuragire intama mwahisemo cyangwa mwegure muvuge ko mutagishoboye ubyubushumba.noneho mujye kuri political ariko mureke kwitwaza inzira yabugufi mwitwaje ijombo ryimana,mbaze!nonese nimugeramo ntimuzako umushahara?hhhhhhhhhhhhh