Bamwe mu Badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

Bamwe mu badepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biyemeje kuvuganira “rubanda rugufi” ibiciro bishya Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse gushyira ahagaragara, bikamanuka nyuma yuko byinubiwe n’abatari bake.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2020, RURA ishyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo, bijyanye n’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 cyemerera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gutwara abagenewe imyanya yose (100%), na 50% barenzeho ku modoka zitwara abagenzi bahagaze.

Abadepite Hon. Dr. Frank Habineza na Hon. Christine Mukabunani ni bo biyemeje kugeza ikibazo cy’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi bizeye ko ngo RURA izahita ibimanura, ku nyungu za rubanda.

Dr. Habineza mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com dukesha iyi nkuru, yavuze "ko nk’uko abibona, RURA yashyizeho ibi biciro ku nyungu z’abashoramari (ba nyir’ibigo bitwara abagenzi), ikirengagiza inyungu za rubanda".

Yagize ati “Ibiciro RURA yatangaje bigaragara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.”

Dr. Habineza avuga ko muri iki gihe abaturage bakennye bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ibi bigashimangira ko izi ngaruka nta muntu zitagezeho, ikaba ari n’impamvu yumvikanisha uburyo RURA yagombaga gushyiraho ibi biciro, ibanje kureba ku muturage.

Depite Habineza yagize ati “Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone n’iyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya Covid-19 nk’uko ibivuga. Iki si cyo gihe cyiza cyo kuzamura ibiciro.”

Hon. Mukabunani na we yavuze ko ikibazo cy’abaturage cyo kwinubira ibi biciro bishya cyumvikana. Ati “Ni ikibazo cyumvikana, baradusaba ubuvugizi.”


Mukabunani ahagarariye ishyaka PS Imberakuri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, yasobanuye ko ibi biciro n’ubwo byasohotse muri uku kwezi, biba byarashyizweho muri Werurwe 2020 mbere y’icyorezo cya Covid-19 [gusa ntibyigeze bitangazwa icyo gihe].

Abaturage babonye ibi biciro, bavuga ko bitari bikwiye guhanikwa muri ubu buryo, mu gihe bizwi ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse; iyi ikaba impamvu RURA isanzwe ishingiraho igabanya ibiciro by’ingendo, aho kubizamura.

Iby’iri gabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, babikomora ku mibare mishya RURA yasohoye tariki ya 3 Nyakanga 2020, byatangiye kubahirizwa nyuma y’umunsi umwe. Kuva icyo gihe, litiro ya lisansi yaguraga amafaranga y’u Rwanda 965, yamanutse kuri 908 RWF; naho mazutu yaguraga 925 RWF, imanuka kuri 883 RWF.

Ikibazo bagiye kukigeza mu Nteko, basabe ko RURA yagabanya ibiciro

Nyuma yo kumenya ko abaturage batabaza ngo Inteko Ishinga Amategeko ibavuganire RURA yisubireho maze igabanye ibi biciro, Depite Habineza na Mukabunani biyemeje kugeza iki kibazo mu Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko ibiciro byagabanywa.

Hon. Mukabunani ati “Ndimo gushaka occasion (umwanya) kugira ngo nkivuge, nanasabe ko bihinduka.” Yizeye kandi ko iki kibazo azacyumva kimwe n’abadepite bagenzi be maze bavugire abaturage.

Dr. Habineza na we yunze mu ijambo rya Hon. Mukabunani, ati: “Turasaba RURA kwisubiraho kugira ngo irengere rubanda.”

Bitewe n’impamvu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, RURA ishingiye ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Gicurasi 2020 yategetse ko imodoka zitwara abagenzi rusange, zitwara 50% kugira ngo habeho guhana intera. Yahanise izamura ibiciro mu buryo bwo kurengera abashoramari bafite ibigo bitwara abagenzi.

Gusa ibiciro bishya byashyizweho nyuma yo kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi ku kigero cy’100%, bigaragaza ko nta kinini cyahindutseho. Ni ho Bwiza.com yagereranyirije ibiciro byagenderwaho mbere y’icyorezo cya Covid-19 byo mu 2018, aho bigaragara ko n’ubwo muri ibi bihe byombi izi modoka zemererwaga gutwara abagenzi bose, ibiciro byombi ntaho bihurira.


Uyu ni Depite Habineza ahagarariye ishyaka Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Noneho Leta yivanze mu kibazo cya wa musaza ufite ifoto imanitse ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi, uwunganira Paul Rusesabaginawo mu Bubiligi avuga uko yangiwe kumugeraho aho afungiye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo