Bamporiki yavuze impamvu yagiye kwa Idamange

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko kujya kwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, byari inshingano ze nk’umunyamategeko kandi nk’inshuti y’umuryango kumwibutsa ko ibyo ariho akora ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Hari amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Idamange Iryamugwiza Yvonne avuga ko hari igihe Hon Bamporiki yazaga kumureba iwe ngo ashaka kumucecekesha (ni ko Idamange avuga muri ayo mashusho).

Hon Bamporiki yagize icyo avuga kuri ayriya mashusho, avuga ko byari “inshingano zanjye nk’umunyamategeko kandi nk’inshuti y’umuryango kumwibutsa ko ibyahari ariho akora bihanwa n’amategeko.”

Muri ubu butumwa yanyujije kuri Twitter asubiza uwashyizeho ariya mashusho, Bamporiki akomeza agira ati “Ibyo nabikoze nemye, bitabaye ibyo igihe namaze ku ishuri niga amategeko cyaba ari umumaro. Tuziranye kuva muri 2003.”

Idamange Iryamugwiza Yvonne watawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare, akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hakomeje gucicikana amafoto agaragaza imvururu zatewe n’uyu mugore ejo ubwo yajyaga gufatwa n’inzego.

Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko Idamange yarwanyije inzego ndetse agakubita icupa mu mutwe umwe mu bapoliri akamukomeretsa ku buryo yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kacyiru.

Kuva uyu mwaka watangira, Idamange yakunze gutambutsa ibiganiro kuri Youtube bigaruka ku bikorwa byo kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi anenga uburyo bikorwamo ndetse ananenga ibikorwa byo gusura inzibutso zishyinguyemo inzerakarengane zishwe muri Jenoside.

Ni ibiganiro atahwemye kubwirwa ko bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akomeza kuvuga ko agamije kuvuga ukuri kutavugwa na buri wese ndetse no kuvuganira abarengana.

IMINSI 3 YO KWIBUKA KIZITO MIHIGO || BAHATI YABURIWE IRENGERO AVUYE GUHURA N’ABANTU MURI HOTELI





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rwego Kuya 18-02-2021

Ariko Bamporiki ntabwo ari gusobanura impamvu yabajije Idamange ati urifuza ko Leta y’Urwanda iguha iki ngo uceceke harimo akantu Idamange yagaragaje kagenzaga Bamporiki kwa Idamange bisa nkaho bagirango bagire nk’intu bamuha ngo aceceke ariko Idamange arabyanga kuko yivugira ko afite na record bamuhaye

Ubwo rero kuva Bamporiki yemera ko yagiyeyo yari akwiye no gusobanura ibi bintu bashakaga kumuha akabyanga ni ibiki bwana Bamporiki?

Rwego Kuya 18-02-2021

Ariko Bamporiki ntabwo ari gusobanura impamvu yabajije Idamange ari urifuza ko iki ngo uceceke harimo akantu Idamange yagaragaje kagenzaga Bamporiki kwa Idamange bisa nkaho bagirango bagire nk’intu bamuha ngo aceceke ariko Idamange arabyanga kuko yivugira ko afite na record bamuhaye

Ubwo rero kuva Bamporiki yemera ko yagiyeyo yari akwiye no gusobanura ibi bintu bashakaga kumuha akabyanga ni ibiki bwana Bamporiki?

Aaa Kuya 17-02-2021

Iwacu i Rda urwishe ya nka ruracyayirimo nta ejo hashize nta n uyu munsi jye byose mbona ari bimwe