Bamporiki yambuye ubutore umuhanzikazi Odda Paccy kubera imyitwarire idahwitse

Bamporiki Edouard, umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore.

Mu itangazo UMUBAVU dufitiye kopi rigira riti “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

PNG - 609.4 kb
Kuri uyu wa Gatatu nibwo umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard yasohoye itangazo ryambura Paccy ubutore.


Kwamburwa ubutore kwa Paccy bije nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri yasohoye ifoto yamamaza indirimbo ye, ariko ikaza kuvugwaho cyane benshi bamushinja ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bujimije.

Iyo foto yamamaza indirimbo ye yise Ibyatsi. Uko ikoze, yabanje kwandika ‘IBYA’ ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi, ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu.

Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.

PNG - 775.5 kb
Ibi bije nyuma yuko Odda Paccy ashyize hanze izina ry’iyi ndirimbo yitegura gusohora bikavugisha benshi kubera ifoto igaragaraho


Mu kiganiro na IGIHE, Paccy yavuze ko ibiri kuri iyi foto yamamaza indirimbo byose ari ubugeni no kuyiryoshya bidafite aho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Ngo yabikoze ashaka gutera amatsiko umuntu uzabona iriya foto, ku buryo anyoterwa kumva uko indirimbo izaba imeze.

Paccy asanzwe atungurana ku buryo no mu minsi ishize yifotoje yambaye ubusa yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina nabwo nk’uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye.

Dore amwe mu mafoto umuhanzikazi Odda Paccy yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye ntavugweho rumwe kubera uburyo agaragara yiyambitse ubusa:

PNG - 1.3 Mb
Oda Paccy asigaye afite imyambarire idasanzwe itavugwaho rumwe


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kabange Kuya 26-10-2018

ibyo umukuru witorero yakoze bingo. ahubwo nibiba ngombwa nizondimbo akangisha bagebazibuza kujya hanze mubaturage kugirango zitayobya abanyarwanda.

Emmanuel sibomana Kuya 24-10-2018

Imyitwarire yu muntu ni migenzereze ye nikimwe mubimufasha kugena ahazaza he iyo witwaye nabi ninako ubushira ubuzima bwawe mukaga mugihe nyamara imyitwarire myiza iba imusunikira ku mahirwe ni migisha yu buzima bwe kwiyubakamo ubumuntu ni ndangagaciro ni ntambwe ifasha umuntu kugera Kuntego ze

James Kuya 24-10-2018

Uyu mukobwa ko asigaye ari umunyamabara birenze ibikenewe ra!ibi si iby’i Rwanda kbs!