Bakundukize watabazaga kubera uburwayi budasanzwe yitabye Imana bamubaga

Nta gihe kinini gishize abonye ibitaro bimwitaho, Bakundukize Ruth wari umaranye uburwayi budasanzwe imyaka irenga 30, yaguye mu bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro, nyuma yo kubagwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga baturutse mu gihugu cy’u Budage.

Bakundukize Ruth wasabaga ubufasha inzego za Leta ndetse n’uwo ari we wese wagira umutima wo kumufasha, yajyanywe ku Bitaro bya Murunda yoherejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, akaba yarakuwe iwabo n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba bumwohereza ku Bitaro bya Gisenyi ari naho yavuye yoherejwe ku bitaro bya Murunda, aho yaguye avuye ku iseta.

Bakundukize yari amaze imyaka irenga 30 arwaye ibintu bisa n’ibibyimba ku maboko, akaba yari amaze iminsi asabye abagiraneza ko bamufasha akabona ubuvuzi.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019, ni bwo Bakundukize yabazwe ibyo bibyimba, ariko ku bw’amahirwe make ku gicamunsi arapfa.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda yari yijeje ko nyuma yo kuvurwa ari bwo bazongera gutangaza inkuru y’ugukira kwe, ariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Bakundukize yapfuye.

Ubwo umunyamakuru w’UMUBAVU yari mu Bitaro bya Gisenyi aho Bakundukize yari arwariye mbere yo kujyanwa mu Bitaro bya Murunda, umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr William Kanyankore, yari yamubwiye ko ubu burwayi bufata imyakura hakaba nta cyizere cyuko azakira ahubwo asaba abagiraneza kumufasha mu buryo bw’imibereho ye ya buri munsi.

Bakundukize Ruth yafashwe n’ubu burwayi afite imyaka irindwi kuko byatangiye yumva ari nk’intozi zimutondagira mu mubiri hanyuma bigenda bikura ku buryo byabaye nk’amabere abiri yafashe ku kuboko kw’ibumoso. Akaba yaratuye mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Busoro, Umudugudun wa Buvano.

Umuryango we wavuze ko ufite ikibazo gikomeye cyo gushyingura kuko nta mikoro, ukaba usaba ko ubuyobozi bwabafasha.

Umva ikiganiro Nyakwigendera yari yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU ubwo yamusangaga mu Bitaro bya Rubavu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo