Baguwe gitumo bagiye gutuburira umusaza bakoresheje amafaranga y’amiganano

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyabisindu hafi ya Controle Technique mu kabari kitwa "Hello corner", abatubuzi bafashwe bagerageza gutuburira umugabo witwa Karisa maze abakozi b’aka kabari baburizamo uwo mugambi bahita bahamagara Police ita muri yombi aba bagabo babiri n’undi umwe wafatanywe Radio yo mu modoka, batabwa muri yombi bakekwaho ubujura bushukana.

Uyu wari ugiye gutuburirwa yari yasezeranyijwe ibihumbi 500 Kalisa yavuze ko atarazi uko ameze mugihe byabaga.

Bamwe mu bari aho uyu musore wari agiye gutuburirwa baganiriye n’UMUBAVU bavuga ko bari bagiye kumuhereza amafaranga mazima akajya kuyavunjisha nyuma yaza bakamuguranira bakamuha Envelope irimo amakayi ngo ni amafaranga.

Babajijwe uko aba batubuzi bari bubikore, bati "Bari bumuhereze amafaranga mazina y’amadorari ngo ajye kuyavunjisha, yagaruka bakamuha Envelope irimo amakayi gusa noneho bo bagatwara ya mafaranga ari mazima".

Bavuga ko aba batubuzi atari ubwa mbere babikorera aha ngo kuko n’ubundi bigeze kuharira umusore arenga Miliyoni yose y’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko icyo gihe babirutseho ngo babafate bakabacika.

Babajijwe nyir’izina uko basanzwe babikora, umwe muri bo ati "Barazana ari babiri, utubura n’utuburirwa nyuma bakicara ahateganyijwe bakamwigisha (ugiye gutuburirwa), bakumva amasomo amaze kumufata undi akaza nyuma na Moto azanye ya makayi ari bumutuburire ndetse n’inoti z’injajurano (Faux Billets) nyuma bagaha uwo bagiye gutuburira inoti nzima ajya kuvunjisha yagaruka bakamuhindurira Envelope y’amafaranga mazima avuye kuvinjisha bakamuha iy’amajajurano baba bafite".


Aba basobanuraga uko byagenze

Umva muri Video uko byagenze ngo uwari ugiye gutekerwa umutwe yisange mu gico cyabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo