Bagiye gusaba ko Kabuga Félicien ajyanwa i La haye, IBUKA yo iramushaka mu Rwanda

Uruhande rwa Félicien Kabuga rwavuze ko rugiye gusaba ko ajyanwa i La Haye mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha muri Tanzania, mu gihe ishyihamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA ryo ryifuza kumubona mu Rwanda.

Umwanzuro w’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa uvuga ko icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyo gushyikiriza Bwana Kabuga urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko rwa Arusha, cyakurikije amategeko.

Freddy Mutanguha wungirije ukuriye ishyihamwe ry’abarokotse Jenoside mu Rwanda IBUKA yabwiye BBC ko umwanzuro wa ruriya rukiko ari "inkuru nziza ku barokotse Jenoside".

Emmanuel Altit wunganira Bwana Kabuga we yabwiye BBC ko kohereza umukiriya we i Arusha bizaba bibangamiye uburenganzira bwe.

Icyemezo cya ruriya rukiko nta handi kijuririrwa mu Bufaransa, ni icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nk’uko biteganywa n’amategeko mu Bufaransa.

Bwana Altit ati "Tugiye kugaragaza ko igihe yakoherezwa Arusha uburenganzira bwe bwaba bubangamiwe bikomeye, ndetse buhonyanzwe".

Bazabibwira nde?

Bwana Altit avuga ko mbere yo kohereza Bwana Kabuga i Arusha harebwa "ikibazo cy’ubuzima kiriho ku isi hose, ubuzima bwe bwite, imyaka ye n’ibindi byinshi".

Ati "Tugiye gutanga ubusabe tuvuga ko byaba byiza ku burenganzira bwe ko yakoherezwa i La Haye [mu Buholandi]".

Avuga ko urwego rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha, rufite n’ishami i La Haye, ari rwo bazegera mu rwego rw’amategeko.

Ibi avuga ko bazabikora bitaye ku gihe cy’ukwezi kumwe giteganywa n’amategeko mu Bufaransa ngo uregwa abe yavanywe muri icyo gihugu.

’Turifuza kumubona mu Rwanda’

Félicien Kabuga wamaze imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, bivugwa ko yakoresheje inyandiko z’inzira zirenga 28 zitandukanye mu kwihisha no kujya aho ashaka.

Bikekwa ko aheruka mu Rwanda ahava ahunze Jenoside ihagaritswe mu 1994, aho yagiye mu Busuwisi akimwa ubuhungiro, akagaruka mu cyahoze ari Zaïre, nyuma muri Kenya n’ahandi.

Freddy Mutanguha avuga ko kumufata byari inkuru nziza, kandi n’icyemezo cyo kumwohereza i Arusha ari "inkuru nziza ku barokotse [Jenoside]".

Mu kwezi kwa Gatanu, IBUKA yandikiye ruriya rwego rw’i Arusha n’akanama gashinzwe umutekano ka ONU, isaba ko Kabuga nashyikirizwa urwo rwego yazahita yoherezwa mu Rwanda, nk’uko Bwana Mutanguha abivuga.

Bwana Mutanguha ati "Icyo ni cyo cyifuzo cy’ibanze cy’abarokotse kuko bifuza gukurikirana iburanishwa rye ryose, ariko bakanumva bacungiwe umutekano nk’abatangabuhamya.

"Twe turifuza ko tumubona mu Rwanda ni cyo twandikiye urwego rwa Arusha n’inama ishinzwe umutekano ya ONU, turashaka ko bafata umwanzuro".


Félicien Kabuga, avugwaho kuba yarakoresheje amazina mahimbano 28 kugira ngo abashe kwihisha ubutabera

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo