Bagiye gufasha abasenyewe amazu i Kigali barahagarikwa

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi yatangaje ko leta y’u Rwanda yatereranye abo yasenyeye ivuga ko ibarinda ingaruka z’ibiza ubu bakaba bari mu bibazo.

Aya mashyaka, ataremerwa n’amategeko y’u Rwanda, avuga ko uyu munsi yagiye gusangira umwaka mushya n’imwe mu miryango y’abasenyewe ibibaye kurusha indi agahagarikwa n’abo mu nzego z’ibanze.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko "abari kwimurwa aho bari batuye hemewe guturwa aribo bakwiye guhabwa indishyi".

Yongeyeho ko hari n’abadakwiriye kugira icyo bishyuza kuko batuye ahanyuranyije n’amategeko nubwo baba barahahawe n’abayobozi badakwiriye kuhatanga.

Gusa Bwana Kagame yagize ati "...ariko abo nabo leta ibatera inkunga bakajya gutura aho bakwiye kuba batuye..."

Itangazo ry’aya mashyaka PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi ry’uyu munsi ku wa Gatanu rivuga ko "ubutegetsi butigeze butekereza ku ngamba zo kubafasha nyuma yo gusenyerwa".

Ko abasenyewe ubu "babuze hepfo na ruguru".

Mu bibazo byugarije abasenyewe aya mashyaka avuga ko harimo; kutagira aho kuba, kuba nta kizere cyo kuzahabwa ingurane kuko nta genagaciro ryakozwe mbere yo gusenyerwa ubu ahasenywe hakaba harashijwe.

Yongeraho kuba hari imiryango yari ibeshejweho n’inzu ikodesha zasenywe ubu abana amagana b’iyo miryango bakaba batarabashije gutangira amashuri kubera kubura amikoro.

Bernard Ntaganda, umuyobozi wa PS Imberakuri yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu bufatanye bwabo na Dalfa Umurinzi mu kugerageza gukemura iki kibazo hari abana batangiye kurihira amashuri.

Ntiyifuje gutangaza umubare wabo n’aho biga kuko ngo batifuza ko abo bana bamenyekana.

Aya mashyaka mu itangazo ryayo, arasaba leta - n’undi wese ufite umutima utabara, "gufata iya mbere maze bakarihira amashuri bamwe muri abo bana bakomoka mu miryango yasenyewe".

Bwana Ntaganda avuga ko uyu munsi bagiye mu murenge wa Kimironko gusura imwe mu miryango ibabaye kurusha indi yasenyewe bagakumirwa n’abategetsi ku nzego z’ibanze.


Imiryango ibarirwa mu bihumbi yarasenyewe mu mujyi wa Kigali kuko yari ituye mu bishanga cyangwa mu manegeka

Tariki 18 z’ukwezi gushize, mu kiganiro n’abanyamakuru abategetsi basobanura ibi bikorwa, bavuze ko mu nzu zashenywe nyinshi bene zo nta byangombwa by’umutungo bari bafite, ariko ko leta iri kubafasha bose.

Bavuze ko kubavana aho bari batuye aribyo byihutirwaga, ko abafite ibyangombwa batangiye kumvikana nabo ku mitungo yashenywe kugira ngo bahabwe ingurane mu gihe gikwiriye.

Itangazo ry’aya mashyaka risaba Leta gushyiraho ikigega cyakwitabazwa "igihe havutse ibibazo nk’ibi by’amage aho gushyiraho ibigega nka " Agaciro Funds" bitajya byitabazwa igihe habaye ibibazo by’amage".

Mu cyumweru gishize, bamwe mu basenyewe bari batuye ahemewe n’amategeko mu mujyi wa Kigali babwiye BBC ko usibye amafaranga agera ku 90,000 bahawe bagisenyerwa nta bundi bufasha bahawe.

Bavuga kandi ko nta gikorwa kigaragaza ko ingurane iteganywa n’amategeko bemererwa bazayihabwa vuba.


Bernard Ntaganda uyobora PS-Imberakuri (wa Kabiri iburyo) na Victoire Ingabire (iburyo) uyobora Dalfa Umurinzi na bamwe mu bari kumwe nabo bagiye gusangira umwaka mushya n’abasenyewe babaye kurusha abandi, babujijwe gukora iki gikorwa

Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
tuyisenge jean pierre Kuya 13-01-2020

BIRABABAJE Munsi irimbere abantu baraba batoragura amashashi numvaga hakorwa ibarura bakubakirwa bagatuzwa ahabugenewe