Bacukuye amabuye abiri ya Zahabu y’agaciro ka $250,000

Abacukuzi bo mu majyepfo ya Australia bacukuye amabuye abiri ya Zahabu afite agaciro kagera ku $250,000 (ni asaga miliyoni 250,000,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Brent Shannon na Ethan West bacukuye aya mabuye mu kirombe kiri hafi y’umujyi wa Tarnagulla muri leta ya Victoria.

Aya mahirwe yabo bayagezeho bari kwerekanwa mu kiganiro gica kuri Televiziyo kitwa Aussie Gold Hunters ejo ku wa Kane.

Aba bagabo bacukuye mu butaka ndetse bakoresha ibyuma bishakisha amabuye bashakisha Zahabu muri aka gace.

Televiziyo ya CNN isubiramo amagambo ya Ethan West agira ati "Iki ni kimwe mu bintu bikomeye tubonye. Kubona amabuye abiri manini gutya ni ibintu bitangaje."

Aya mabuye yombi afite uburemere bwa 3.5Kg, bayagezeho mu gihe cy’amasaha bacukura.


Aya mabuye apima 3.5kg apimiwe hamwe yombi

Icyo kiganiro cyariho gica kuri Televiziyo, gisanzwe gikurikirana abantu bashakisha zahabu mu bice by’icyaro cyane muri Australia.

Bwana Shannon yabwiye Televiziyo yaho ati "Nari nabanje kumva ko uyu munsi dufite amahirwe. Aha hantu urebye hari hataracukurwaho na rimwe."

Bwana West, mu myaka ine amaze mu bucukuzi bwa Zahabu yagiye agera gusa ku duce dutoya "dushobora kuba tubagirwa mu bihumbi"

Iriya Televiziyo ikurikirana ubucukuzi ivuga ko abaguzi ba zahabu bashobora kugura aya mabuye igiciro kirenzeho 30% ku gaciro ubu yabariwe.

Mu 2019, umugabo wo muri Australia yacukuye ibuye rya zahabu ryapimaga 1.4Kg ryabariwe agaciro ka $69,000 (asaga miliyoni 69 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ubucukuzi bwa zahabu muri Australia bwatangiye ahagana mu myaka ya 1850, ubu ni kimwe mu bigize ubukungu bw’iki gihugu.

Umujyi wa Tarnagulla ubwawo washinzwe uranakomera, kubera abantu bagiye bahimukira baje gushakisha zahabu muri aka gace nk’uko kimwe mu binyamakuru byaho kibivuga.


Brent Shannon na Ethan West, bafashijwe na se wa West (uri iburyo) babonye aya mabuye mu kiganiro cyariho gice kuri Televiziyo

Impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu, Padiri uherutse kubivamo yahise arongora, n’andi makuru menshi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo