Babiri bafunzwe bakekwaho kurongora indaya ntibayishyure, umwe ayifashije umwana

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Marembo, Akagali ka Nyabisindu mu Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Hari ku italiki ya 10 Ugushyingo 2018 ubwo abagabo batatu, umwe witwaTuyishime n’uwitwa Safari baterese indaya yitwa Nyirabukara bayemerera ko bayiha amafaranga ibihumbi umunani by’amanyarwanda (8000Frw) bakayisambanya ari babiri.

Birumvikana ko umwe yagombaga gutanga ibihumbi bine bakayakusanyiriza hamwe bakayamuha ari 8000 yose hamwe.

Iyo ndaya yitwa Nyirabukara yari ifite umwana muto, byumvikana ko nta buryo yari gusambanywa ifite umwana. Abo bagabo byabaye ngombwa ko bitabaza umugabo witwa Gatoya kugira ngo abafashe umwana habone uko basambanya iyo ndaya .

Ibyo koko byabaye birangiye, abo bagabo banze kwishyura iyo ndaya birangira banayikubise birenze. Byabaye ngombwa ko iyo ndaya ijya kwiyambaza Police ikorera mu murenge wa Remera.

Police yahise iza ifata abo bagabo iba ibacumbikiye kuri Station mu gihe bakibazwa ngo hanakorwe iperereza.

UMUBAVU twegereye umuturage witwa Niyonzima Joel wari aho ibi byabereye maze adutangariza ko ari impamo.

Yagize ati" nibyo koko imvura ihitutse abo bagabo bamanukanye iyo ndaya bajya iyo ituye, birangira nyuma bumva induru ko banze kwishyura iyo ndaya ni uko nabibonye".

Twashatse kubaza umuvugizi w’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste ku murongo wa Telephone ngendanwa ntibyadukundira.

PNG - 675.3 kb
Iyi foto igaragaza imodoka ya Polisi itwarwamo abakekwaho ibyaha

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Mwenegitare Kuya 14-11-2018

Aba bagabo ntibakwiye kwitwa abagabo kuko ibikorwa byabo birerekana icyiciro barimo.