Ba

Igihugu cy’u Bwongereza cyafatiye ibihano abantu 47 n’imiryango ibiri bushinja kuba ba "ruharwa" mu guhonyora uburenganzira bwa muntu baranze imyaka ya vuba ishize.

Abantu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko w’Umurusiya Sergei Magnitsky rwabaye mu mwaka wa 2009, imitungo yabo iri mu Bwongereza yafatiriwe kandi ntibemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Ndetse n’abategetsi bo muri Arabie Saoudite bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi rwabaye mu mwaka wa 2018 na bo bari kuri urwo rutonde rw’abafatiwe ibihano.

Dominic Raab, umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, yavuze ko ibyo bihano byatanze "ubutumwa bwumvikana neza".

Avugira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Bwana Raab yavuze ko u Bwongereza bwafatiye ibyemezo "abanyagitugu kabombo".

Yongeyeho ko bwanafatiye ibyemezo abagerageza gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko "bwungukira mu mafaranga yabonywe binyuze mu kumena amaraso".

U Burusiya bwakangishije kwimura ku Bwongereza bufata ingamba nk’izo ndetse buvuga ko ibyo bihano "nta cyo bivuze".

Mu itangazo ibiro by’uhagarariye u Burusiya mu Bwongereza byasohoye, byagize biti "U Burusiya bufite uburenganzira bwo gusubiza ku cyemezo cy’uyu munsi [ejo ku wa mbere] kitari cyiza cyafashwe n’u Bwongereza, [bugasubiza] hashingiwe ku ihame ryo kugerera mu kebo kamwe".

Iryo tangazo ryongeyeho ko ibyo bihano byafashwe n’u Bwongereza "bitazavugurura umubano hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza".

’Nta kwidegembya mu Bwongereza’

Ibi ni byo bihano bya mbere u Bwongereza bwonyine bufashe butari hamwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/UE).

Abo bantu n’imiryango bafatiwe ibihano ni aba bakurikira:

- Abarusiya 25 bavugwaho kugira uruhare mu gushinyagurira no kwica umunyamategeko w’Umurusiya Sergei Magnitsky, watahuye kurya ruswa kw’itsinda ry’abasoresha n’abapolisi;

- Abanya-Arabie Saoudite 20 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi muri Ambasade y’icyo gihugu iri mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya;

- Abajenerali babiri bo mu gisirikare cya Myanmar bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bigambiriwe by’urugomo byakorewe ba nyamucye bo mu bwoko bwa Rohingya n’abo mu yandi moko ya ba nyamucye;

- Imiryango ibiri yo muri Koreya ya Ruguru ishinjwa gukoresha abakozi imirimo y’uburetwa, iyicarubozo n’ubwicanyi mu nkambi zikorerwamo akazi mu kivunge muri icyo gihugu.

Bwana Raab yavuze ko abo bafatiwe ibihano bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi burenze ku mategeko, burimo kwica abanyapolitike, iyicarubozo, gukorera abantu ibibatesha agaciro, imirimo y’uburetwa n’ubucakara.

Muri abo bari kuri urwo rutonde, harimo n’uwahoze ari Minisitiri mu biro by’ubutegetsi bw’igihugu mu Burusiya ndetse n’uwahoze yungirije umukuru w’iperereza muri Arabie Saoudite.

Bose ntibemerewe kwinjira mu Bwongereza, kunyuza amafaranga muri icyo gihugu cyangwa kungukira mu bukungu bw’u Bwongereza, binyuze mu mutungo cyangwa indi mari bahafite.

Bwana Raab yabwiye Abadepite b’u Bwongereza ati "Uyu munsi [ejo ku wa mbere] iyi leta n’iyi nteko bitanze ubutumwa bwumvikana neza mu izina ry’abaturage b’u Bwongereza ko abo bafite amaraso ku ntoki zabo, [n’] abanyagitugu kabombo batazabona uburenganzira bwo kwidegembya muri iki gihugu".

"Ububasha butwemerera gufatira ibihano igico kigari cy’abakora ibyaha, barimo ababifasha gukorwa cyangwa abashyigikira icyo ari cyo cyose muri ibi byaha kandi birenze abategetsi muri leta bikagera no ku batari abo muri leta".

Urutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Bwongereza rushobora kuvugururwa igihe bibaye ngombwa nkuko Bwana Raab yabibwiye Inteko y’u Bwongereza.


Abagize uruhare mu rupfu rw’uyu munyamategeko w’Umurusiya, Sergei Magnitsky rwabaye mu mwaka wa 2009 bari mu bafatiwe ibihano n’u Bwongereza


Abategetsi bo muri Arabie Saoudite bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu munyamakuru, Jamal Khashoggi rwabaye mu mwaka wa 2018 na bo bari kuri urwo rutonde rw’abafatiwe ibihano

U Bwongereza bwahagurukiye ba ruharwa mu guhonyora uburenganzira bwa muntu batibagiwe no kubica, impunzi z’Abarundi mu kababaro k’iyicwa rya bagenzi bazo, haribazwa niba koko ’IBIFI BININI’ byahagurukiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo