Ba bakobwa 6 n’umuhungu baregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya Sandrine bakatiwe 25 n’ihazabu y’akayabo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020, mu rubanza rutitabiriwe n’abantu benshi kubera icyorezo cya Coronavirus, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukatiye ba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe baregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo witwa Sandrine gufungwa imyaka 25 no gutanga ihazabu ya miliyoni 4 470 425 Frw.

Urukiko kandi rutegetse ko Telefoni Esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

Abitabiriye isomwa ry’uru rubanza rwakunze kwitabirwa n’abantu benshi dore ko rwabereye mu ruhame ku Kimisagara, bari bacye (hagati ya 10 na 15) biganjemo abo muryango wa Zaina (bari batanu) uvugwaho kuyobora ibikorwa bigize kiriya cyaha.

Ubwo bitabaga urukiko ku munsi wa mbere bose bahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswe byoroheje.

Bavuga ko uwakubiswe nta bumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye n’ubundi ko bafungwa imyaka 25.

Icyo gihe umucamanza yumvishe impande zombi, yari yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020 saa saba z’amanywa ariko rwaje gusubikwa rusomwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020 saa mbiri za mu gitondo.

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo