Ba Ofisiye 2 282 muri Polisi y’Igihugu bazamuwe mu yindi  ntera

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi 2282 abandi 261 bashyirwa mu kiruhuko k’izabukuru.

Ba Ofisiye Bakuru babiri bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP). Abo ni ACP Emmanuel Hatari na ACP Costa Joseph Habyara.

Hatari asanzwe ari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba. Costa Joseph Habyara yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera nk’Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’Amategeko.

Abandi ba Ofisiye Bakuru 8 bafite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP).

Babiri bari bafite ipeti rya Assistant Commissioner of Police bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP).

(1) Emmanuel Hatari

(2) Costa Joseph Habyara

Abari ba Chief Superintendent of Police (CSP) 8, bazamuwe ku ntera ya Assistant Commissioner of Police(ACP).

(1) BURORA Jacques

(2) MUZEZAYO Toussaint

(3) MPAYIMANA Gerald

(4) MUGWIZA Egide

(5) BAGUMA Ismail

(6) RUTIKANGA Boniface

(7) BAYINGANA Michel

(8) BUGINGO Nelson

Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (22) bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police(CSP).

Abari bafite ipeti rya Superintendent of Police(SP) 39 bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police(SSP).
Itangazo ryasohowe na Polisi y’Igihugu:

Kuri uyu wa 26 Kamena 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yazamuye mu ntera Abapolisi 2282 abandi 261 bajya mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Umugereka w’iteka rya Perezida wa No 72/01 ryo kuwa 26/06/2020 rizamura mu ntera ba Komoseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.

Abari ku ipeti rya Chief Inspector of Police(CIP) 37 bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP).

Abari bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) 35 bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).

Abapolisi bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) 333 bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).

Umupolisi umwe wari ufite ipeti rya Chief Surgent (CSGT) yazamuwe ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Ba su-ofisiye 9 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT).

Ba Su-Ofisiye bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) 25 bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).

Abari bafite ipeti rya Corporal (CPL) na Police Constable(PC) 62 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT).

Abari bafite ipeti rya Police Constable (PC) 1709 bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).

Polisi y’u Rwanda irashimira abazamuwe mu ntera ndetse ishima ubwitange bwaranze abagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

CP John Bosco Kabera





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo