BDF yagize icyo ivuga ku rubyiruko ruyishinja amananiza

Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse y’ubucuruzi, BDF kirasaba urubyiruko rutandukanye kujya rusura abafashijwe na BDF barusobanurire inzira banyuzemo kugirango imishinga yabo yemerwe aho guhera mu kuvuga ko BDF ishyira amananiza kubazanye imishinga .

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba avuga ko hari abantu benshi bafashijwe na BDF ,bityo ko umuntu runaka ashobora kuza kuri BDF bakamuha amakuru ahagije ndetse akajya no gusura umuntu bafashije.

Ati “ Ikiza ni uko hari abantu benshi twagiye dufasha mu turere dutandukanye ,umuntu numva yasura mubo twafashije ,ugiye ku Karere ukaba bakubwira uwo twafashije muri ako karere. Cyangwa se ukaza muri BDF tukakubwira umuntu runaka ukaba wajya kumusura ,kuko kukubwira gusa ibyiza ni uko wabibona ,kuko burya ikintu wabonye nicyo wakwemera kuruta icyo wumvise”.

Ikigo Carl Group gikora imigati ,keke ,biswi n’amandazi mu bijumba kikaba cyarashinzwe n’urubyiruko rwafashijwe na BDF ,umuyobozi wacyo Mugiraneza Regis we avuga ko BDF yo iguha amafaranga ari uko yakugiriye ikizere , ibona uzayabyaza umusaruro amafaranga izaguha.

Ati “ BDF iracuruza ,ntabwo yaha umuntu amafaranga itabona nawe akazagaruka. Rero BDF yangiriye yatugiriye ikizere iduha amafaranga ,imbogamizi twahuye nayo muri BDF naba nkubeshye kuko uyu munsi tufite imashini twahawe na BDF .Rero akenshi dukunda kuyivuga nabi ,ni uko wenda bayibonauye nabi ,cyangwa se bayumva nabi,bumva ko itanga amafranga y’ubuntu kandi ntago abaho ,bagusaba kugira icyo utangira nabo bakaza kugufasha”.

Mugiraneza Regis agira inama bagenzi be b’urubyiruko kugira igitekerezo kandi bakayoborwa n’indangagaciro kandi bakagira ukwihangana kuko nabo ngo bashing ikigo cyabo Carl Group bagiye bahura n’imbogamizi ariko ntibacike intege.

JPEG - 87 kb
Regis MUGIRANEZA uyobora ikigo Carl Group gikora imigati,keke,biswi n’amandazi mu kijumba gikungahaye kuri Vitamine A

Ikigo Carl Group gifata ibijumba kikabibyazamo imigati,keke,amandazi na Biswi aho ku munsi byibura gikora ibiro biri hagati ya 300 na 600.

Mugiraneza Regis avuga ko ibyo bakora bazafasha abanyarwanda kurwanya imirire mibi bitewe nuko babikora bifashije ibijumba bikize kuri Vitamine A na B.

JPEG - 124.4 kb
Abantu batandukanye baza muri CARL Group kugura ibikomoka ku kijumba gikungahaye kuri Vitamini A


Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Akimanaprotogene Kuya 26-12-2018

Nanjye ndifuza inguzanyo mumfashe raise ubukene buranyishe 250782496127

Akimanaprotogene Kuya 26-12-2018

Nanjye ndifuza inguzanyo mumfashe raise ubukene buranyishe 250782496127